Umuhanzi Peace Jolis, wari muri batatu bari bahagarariye u Rwanda mu marushanwa abera muri Kenya ya Tusker Project Fame 6 yasezerewe kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Ukwakira.
Byari mu gitaramo cyo gutangiza aya marushanwa, aho 15 batowe muri 18 bari basigaye bajyanywe mu nzu (Academy), aba akaba ari bo batangiye aya marushanwa.
Muri aba, hakomeje Abanyarwanda babiri ari bo Patrick Nyamitari na Phionah.
Abandi babiri basezerewe ni Tanah na Dubart bo muri Tanzaniya.
Gusa, urubuga tuskerprojectfame.tv ari narwo rutangaza amakuru y’iri rushanwa, rwanditse ko gusezererwa kwa Peace byateje impagarara n’ukutumvikana kuko yari umwe mu bahanzi bahabwaga amahirwe menshi kandi yakurikizaga amabwiriza.
Dore urutonde rw’abahanzi 15 bemerewe gutangira ku mugaragaro irushanwa rya TPF6:
- 1.Phionah——-Rwanda
- 2. Patrick——-Rwanda
- 3. Angel———Tanzania
- 4. Hisia———Tanzania
- 5. Hope———-Burundi
- 6. Bior———-South Sudan
- 7. Undercover brothers—Uganda
- 8. Derrick Kojjo———Uganda
- 9. Daisy—————–Uganda
- 10.Sitenda—————Uganda
- 11.Amos & Josh———–Kenya
- 12.Nyambura————–Kenya
- 13.Jennifer————–Kenya
- 14.Mishel—————-Kenya
- 15.Fess——————Kenya
Muri iki gihe aya marushanwa atangiye buri munyarwanda wese asabwe gushyigikira aba bahanzi abatora kuko buri cyumweru hazajya havanwamo abahanzi batatowe cyane.
TANGA IGITEKEREZO