00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Peace arakangurira bagenzi be kunoza ireme ry’ibihangano

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 24 January 2015 saa 03:15
Yasuwe :

Umuhanzi Peace wamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Tusker Project Fame ya 6 aributsa abahanzi nyarwanda ko ikibura ngo umuziki wabo ugere ku rwego rukomeye ari ireme ry’indirimbo bakora n’ubumenyi bwa bamwe bukiri hasi.
Peace yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’ingutu kidindiza umuziki nyarwanda ari uko abahanzi baba barajwe ishinga no kwamamara gusa nyamara nta bumenyi buhagije bafite ku bijyanye na muzika ndetse by’umwihariko ireme ry’ibihangano byabo ugasanga riri ku rwego rwo hasi (...)

Umuhanzi Peace wamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Tusker Project Fame ya 6 aributsa abahanzi nyarwanda ko ikibura ngo umuziki wabo ugere ku rwego rukomeye ari ireme ry’indirimbo bakora n’ubumenyi bwa bamwe bukiri hasi.

Peace yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’ingutu kidindiza umuziki nyarwanda ari uko abahanzi baba barajwe ishinga no kwamamara gusa nyamara nta bumenyi buhagije bafite ku bijyanye na muzika ndetse by’umwihariko ireme ry’ibihangano byabo ugasanga riri ku rwego rwo hasi bikabije.

Yagize ati, “Ikibazo bamwe mu bahanzi bagira kikanadindiza umuziki wabo ni uko benshi usanga bihutira kujya mu mastudiyo gukora indirimbo nta bumenyi buhagije bafite ku muziki. Ugansanga barashaka guhita bamenyekana bakubaka amazina gusa aho kubaka ubumenyi”.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Mpamagara’, ‘Musimbure’ n’izindi, avuga ko abahanzi bagakwiriye kwiyungura ubumenyi mu muziki haba mu miririmbire, imyandikire ndetse n’uburyo biyerekana abafana mu bihe bitandukanye by’umwihariko mu bitaramo.

Peace umaze kugaragara henshi mu bitaramo aririmba by’umwimerere yavuze ko buri muhanzi yagakwiye gukora imyitozo kenshi kuko kwiga ari uguhozaho kugira ngo abashe kwagura impano ye.

Kuri ubu, ari gukorana n’itsinda rya Sauti Band rimucurangira ndetse rikamanufasha mu buryo bwo kunoza imiririmbire ye.

Peace yashyize hanze indirimbo yise ‘Turi Beza’ ivuga ku rukundo rwagakwiye kuranga abakundana.

Ayisohoye nyuma yo gushyira hanze ‘Uratandukanye’ yatangiye gukorera amashusho.



KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .