00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuririmbyi Peace ari mu basaga ibihumbi umunani basoje Kaminuza

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 25 August 2017 saa 11:17
Yasuwe :

Umuhanzi Peace wamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Tusker Project Fame ya 6 yasoje amasomo ya kaminuza ahita yiyemeza gutangira gukora umuziki nk’akazi gahoraho mu rwego rwo kwihangira umurimo.

Jolis Peace yari amaze imyaka igera muri ine yiga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Imari n’Amabanki[CBE] rikorera mu Mburabuturo, yize mu ishami rya Office Administration and Management.

Umuhanzi Peace ari mu banyeshuri bagera ku bihumbi umunani bahawe impamyabumenyi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kanama 2017.

Yabwiye IGIHE ko mu myaka irindwi ishize amaze mu muziki, yabikoraga abikunze aterekeje amaso cyane kuba yabibyaza inyungu irambye. Nyuma yo gusoza amasomo ya kaminuza yafashe icyerekezo gishya cyo gukora muzika nk’umwuga nubwo atari byo yize mu ishuri.

Yagize ati “Icyo nshyize imbere muri iki gihe nyuma y’uko nsoje amasomo ni ugukora umuziki nk’umwuga, ngiye kubikora nk’akazi gahoraho kuko nta kandi nzashaka. Mbere nabikoraga ntafite umwanya uhagije, amasomo yarambangamiraga simboneke neza ariko ubu nabohotse.”

Arongera ati “Iyi ni intambwe ikomeye kuri njye ndetse n’inshingano ziba ziyongereye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo wize mu gushaka uburyo bwo kwifasha ndetse no gufasha umuryango n’igihugu cyanjye muri rusange.”

Peace watangiye kaminuza mu mwaka wa 2013 yongeyeho ko ibyo yize bizamufasha cyane mu kongerera umuvuduko iterambere ry’umuziki we. Ati “Ibyo nize bizamfasha cyane ko mu byo nize harimo icungamutungo, bizamfasha cyane mu muziki […] bizamfasha mu kumenya uburyo ibikorwa byanjye by’umuziki nabiyobora.”

Uyu muhanzi asoje Kaminuza mu gihe yari amaze iminsi ategura album ya mbere izaba igizwe n’indirimbo ze zakunzwe gusa. Ateganya kuzayishyira hanze mu buryo bwihariye.

Peace yize mu ishami rya Office Administration and Management

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .