00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhanzi bwa Peace ni impano yaje imutunguye

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 20 January 2012 saa 02:25
Yasuwe :

Umuhanzi Peace Jolis umenyerewe ku izina rya Peace atangaza ko kuri we kuririmba ari ibintu yatangiye bimutunguye kuko nta hantu na hamwe yabyize cyangwa se ngo abe abikomora nko mu muryango nk’uko bisanzwe bimenyerewe kuri benshi mu bahanzi.
Peace avuga ko uburyo yafashe icyemezo cyo kuririmba ageze mu mashuri yisumbuye bitangaje cyane kandi butunguranye kuko bitigeze na rimwe biba inzozi ze.
Soma ikiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE.com
IGIHE.com: Muraho Peace?
Peace: Muraho (...)

Umuhanzi Peace Jolis umenyerewe ku izina rya Peace atangaza ko kuri we kuririmba ari ibintu yatangiye bimutunguye kuko nta hantu na hamwe yabyize cyangwa se ngo abe abikomora nko mu muryango nk’uko bisanzwe bimenyerewe kuri benshi mu bahanzi.

Peace avuga ko uburyo yafashe icyemezo cyo kuririmba ageze mu mashuri yisumbuye bitangaje cyane kandi butunguranye kuko bitigeze na rimwe biba inzozi ze.

Soma ikiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE.com

IGIHE.com: Muraho Peace?

Peace: Muraho Richard!

IGIHE.com: Peace, Watubwira uko watangiye kuririmba?

Peace: Kuririmba kuri njye byaje bitunguranye cyane, sinzi uko nabikubwira. Njyewe nanakuze ntazi ko nshobora kuba umuhanzi kuko nta n’igitekerezo cyabyo nari narigeze.

Ntangira ubuhanzi ubundi nigaga muwa mbere wo mu mashuri yisumbuye. Kuririmba nabikundaga bisanzwe nk’abandi bana mu mashuri abanza, ntateganya ariko kuzaririmba. Njya kubitangira; icyo gihe ndibuka naragiye ndicara ahantu hari amazi mu gishanga ndatwarwa nuko ndirimba akaririmbo ko mu gifaransa ariko simbihe agaciro, ako karirimbo kari gato cyane, ku buryo ubu ntakikibuka.

Muri uwo mwaka wa mbere maze guhimba ako karirimbo nibwo natangiye kujya ndirimba uturirimbo twa Akon, ndukunda cyane.

Ndi mu ishuri ntangira kwandika akaririmbo nkita “Cisha Bugufi” ariko nakaririmbiraga umuntu umwe gusa kuko numvaga mfite amasonisoni, kandi nta gahunda numvaga mfite yo kuzaba umuhanzi. Ngeze mu mwaka wa 2 ntangira kujya nandikira abana bambwiraga ko bakunda ubuhanzi bwanjye nkabaririmbira uturirimbo duto duto.

Umwana umwe waje kwiga iwacu muwa Gatanu (witwa Valéry) yaje gukunda impano yanjye nuko tukajya tujyana mu bitaramo (spectacle) nuko batangira kujya bantumira mu dutaramo duto duto ntangira kumenyekana ntyo. Uwo niwe wananyinjije muri Studio bwa mbere kwa Nicolas nuko nkora indirimbo nise “Nakoze Iki?” nuko irakundwa cyane kabisa.

IGIHE.com: Eh, Mbese watangiye kuririmba ari umuntu uwo Valéry ukujyanye muri Studio? Ubwo umufata gute?

Peace: Ndamushimira cyane, kuko mbona ari nkawe wavumbuye ko mfite impano karemano kandi ngomba kuba umuhanzi.

IGIHE.com: Indirimbo zawe se zamenyekanye gute?

Peace: Indirimbo zanjye zamenyekanye ntanagiye mu bitaramo, nabyo byarantunguye, abantu bagiye bazihererekanya nuko nkajya mbwirwa ngo ndirimba neza n’abantu benshi.

IGIHE.com: Amateka yo kwinjira mu buhanzi bwawe yose ndumva atangaje kandi adasa n’ay’abandi? None se ubwo ni nk’uwuhe muhanzi ukomeye wakubwiye bwa mbere ko uririmba neza?

Peace: Ntabwo nakunze kujya mpura n’abahanzi bari bakomeye mu Rwanda ngitangira kumenyekana, gusa hari ubwo nagiye kuri studio bambwira ngo The Ben yaraye aje aho ngaho arababwira ngo naririmbye neza. Mani Martin niwe wambwiye bwa mbere imbonankubone ko ndirimba neza.

IGIHE.com: Iwanyu bamaze kubona ko uzi kuririmba ntaho ubikomora mu muryango bavuga iki ku buhanzi bwawe?

Peace: Mama yarishimye cyane kuko yajyaga anjyana mu bitaramo bya ba Rutabana ariko nawe yaratunguwe cyane kumva ngo ndi umuhanzi.

IGIHE.com: Urateganya iki nyuma yo kwivumburamo impano?

Peace: Ijwi ryanjye, ubu rigenda rikura rirushaho kuba ryiza. Ngiye kwiga gucuranga nzarusheho kugera kure mu buhanzi bwanjye n’ubwo nabutangiye bintunguye bwose.

IGIHE.com: Abantu bumva amateka y’abahanzi bakumva ko baba babikomora akenshi mu miryango, nkawe ufite impano cyimeza wabwira iki abiyumvamo kuba baririmba ariko bakabitinya kubwo kumva ko bitashoboka ntaho babikomoye?

Peace: Nabasaba ko batacika intege bakagaragariza abantu impano zabo. Nabasaba kurushaho kwimenyereza cyane. Hari n’abantu baba bazi gucuranga ariko batazi kuririmba cyangwa se bazi gucuranga ariko batazi kwandika amagambo meza y’indirimbo no guhimba injyana (melodie).

IGIHE.com: Urakoze Peace!

Peace: Murakoze namwe, Richard!

Reba amwe mu mafoto ya Peace mu bihe bitandukanye, wumve indirimbo ze unasome ubuzima n’amateka bye ukanda Hano. Reba n’abandi bahanzi nyarwanda ukunda ukanda Hano .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .