00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biography

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 18 January 2012 saa 12:36
Yasuwe :

Nitwa Peace Jolis, abantu behsii banzi ku izina rya Peace. Ndi umuhanzi nyarwanda ndirimbo injyana ya RnB. Navutse kuwa 1 Ukwakira 1990. Ndi mwene Faustin Murigo na Kandide Kazarwa. Navukiye i Nyamata, ubu ntuye Kacyiru. Ndi bucura mu muryango w’abana 2.
Amashuri abanza nayigiye muri SOS Kacyiru, ayisumbuye nyigira Don Bosco Kabarondo. Ndarangije ntegereje ko amanota y’ibizamini asohoka nkamenya naba naratsinze ngakomeza muri Kaminuza.
Natangiye ubuhanzi mu mwaka wa 2004. Natangira nandika (...)

Nitwa Peace Jolis, abantu behsii banzi ku izina rya Peace. Ndi umuhanzi nyarwanda ndirimbo injyana ya RnB. Navutse kuwa 1 Ukwakira 1990. Ndi mwene Faustin Murigo na Kandide Kazarwa. Navukiye i Nyamata, ubu ntuye Kacyiru. Ndi bucura mu muryango w’abana 2.

Amashuri abanza nayigiye muri SOS Kacyiru, ayisumbuye nyigira Don Bosco Kabarondo. Ndarangije ntegereje ko amanota y’ibizamini asohoka nkamenya naba naratsinze ngakomeza muri Kaminuza.

Natangiye ubuhanzi mu mwaka wa 2004. Natangira nandika ibihangano byanjye. Nta hantu na hamwe nigeze niga iby’umuziki. Nta n’aho nigeze ndirimba nko muri Korali nk’uko abandi bajya bavuga ko ari ko byabagendekeye kugira ngo bajye mu buhanzi kuko ntaho naririmbye pe. Njye nashidutse numva ndirimba. Yewe no mu babyeyi banjye nta muntu wigeze uririmba.

Gusa bambwira ko mu muryango wo kwa mama twaba dufitanye isano n’umuhanzi Mariya Yohani Gacinya waririmbye indirimbo Intsinzi.

Ntangira ubuhanzi nasohoye indirimbo nise ‘Nakoze Iki’ mu Kuboza kw’umwaka wa 2009. Nyikorera kwa Producer Nicolas muri Bridge Records. Muri Mutarama 2011 nasohoye indirimbo nise ‘Mpamagara’ nyikorewe na Nicolas, ndongera nkora n’indi yitwa ‘Iherezo’ muri 2011, nayo nyikoreye kwa Nicolas nkora n’iyitwa ‘Mbwira’ nyikorera kwa T-Brown Kimisagara (Bridge), nyuma nkora ‘Nguhisemo’ nakoreye kwa Lick Lick ariko nyuma nyisubiriramo kwa Nicolas kubw’inama nyinshi abantu bambwiraga.

Ndateganya gukora indirimbo yisumbuyeho kuzo nakoze kuko producer wanjye hari ubumenyi bwinhsi yagiye agira kandi nkagerageza gukora amashusho kandi nkanamenya gucuranga ibicurangisho.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .