00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Angel na Ruremire basohoye indirimbo ivugira abakobwa basambanywa n’abakoresha (Video)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 22 October 2016 saa 10:26
Yasuwe :

Uwamahoro Angel umunyempano mu buhanzi bw’imivugo n’ikinamico yafashije Ruremire Focus mu ndirimbo ivugira abakobwa bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abakoresha babo.

Uwamahoro ni Umunyarwandakazi w’imyaka 25 y’amavuko, yavukiye mu Rwanda aranahakurira gusa kuri ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yiga muri Kaminuza.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Uwamahoro yavuze ko igitekerezo cyo gukorana indirimbo na Ruremire Focus cyaje mu mwaka wa 2015 ubwo yari mu biruhuko mu Rwanda ari nabwo batangiye kuyitunganya.

Ati “Igitekerezo cyayo cyaje ubwo nari mu biruhuko mu mwaka wa 2015 ubwo twiteguraga Ubumuntu Festival, nahamagawe na Focus Ruremire ansaba ko dukorana indirimbo mpita mwemerera.”

“Icyo gitekerezo twakiganiriyeho dusanga bikwiye ko turirimba tuvugira abakobwa bahindurwa ibikoresho n’abakoresha babo. Ni ikibazo gikomeye kiriho mu Rwanda no mu bindi bihugu, hari abakoresha baha akazi abakobwa barangiza bakumva ko babakoresha ibyo bashaka birimo no kubasambanya ndetse no kubahohotera ugasanga birirwa babakoraho mu biro.”

Yavuze ko uyu muco ukwiye gucika burundu kuko utesha agaciro umugore ahubwo ko igikwiye guhabwa agaciro ari uguha abakobwa akazi harebwe ku mbaraga zabo kurusha kubarebera mu ndorerwamo yo kubakoresha ubusambanyi.

Ati “Kuba uwo mukobwa yicaye mu kazi, ntibikwiye kurebwa nk’umwanya wo kubakoresha ubusambanyi, bagakwiye guhabwa akazi nk’abantu bashoboye. U Rwanda nk’igihugu kiri gutera imbere byihuse dukwiye gukomeza guha imbaraga umugore no kumuha umwanya mu iterambere twifuza kugeraho.”

Uwamahoro yavuze ko nubwo atari amenyerewe mu muziki ariko ngo ni impano asanzwe yifitemo bityo ko mu gihe kiri imbere agiye kujya asohora indirimbo ze bwite n’izindi azajya ahuriramo n’abandi bahanzi.

Ati “Ntabwo abantu banzi mu muziki, nakinaga cyane ikinamico, imivugo n’izindi ngeri z’ubuhanzi ariko burya kuva nkiri muto nakundaga umuziki ngifite nk’imyaka irindwi kugeza kuri 14 narabikundaga cyane, nakundaga kuba ndirimba.”

Angel Uwamahoro amenyerewe mu buhanzi bw'imivugo

Yongeraho ati “Nyuma naje kuva mu byo kuririmba nshyira ingufu cyane mu byo gukina ikinamico no guhanga imivugo […] Umuziki ndi kuwukora nk’impano, ndashaka gukoresha ingufu zanjye mu buhanzi bwose uko mbishoboye. Ndi kugerageza kugaruka mu muziki, hari indi mishinga mfite nzashyira hanze uko iminsi izagenda ishira.”

Ruremire Focus wazanye igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo bise ‘Umuco wacu’ yavuze ko yizeye ko ubutumwa buyikubiyemo buzatanga umusaruro mu guhangana n’abakoresha basambanya abakozi babo b’abakobwa. Yavuze ko ari uruhare rwa buri wese kwamagana uwo muco kuko umunga iterambere ry’igihugu.

Uyu muhanzi kandi afite igitaramo gikomeye yise Inkera y’umubano’, kizaba kuwa 30 Ukuboza 2016, azafatanya n’abahanzi bakunzwe n’abiganjemo abakuze barimo Masamba, Byumvuhore na Ben Ngabo Kipeti.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .