00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byahishuwe ko Ruremire yasezeranye mu ibanga n’umugore yasanze muri Finland (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 January 2017 saa 12:04
Yasuwe :

Umuririmbyi mu njyana gakondo Focus Ruremire amaze hafi amezi abiri agiye gutura muri Finland, gusuhuka kwe bizwi na bake mu muryango kuko yagiyeyo mu ibanga.

Ruremire yagiye muri Finland asanzeyo umugore witwa Ruberizesa Gloria, aba bombi babana mu ibanga ndetse basezeranye imbere y’amategeko mu mpera z’umwaka wa 2014. Umwe mu nshuti zabo za hafi yahaye IGIHE amafoto ashimangira ko basezeranye ndetse ngo barateganya gukora ubukwe bwa gikirisitu mu gihe cya vuba.

Uyu muhanzi yagiye gutura mu Mujyi wa Vaasa aho abana n’umugore w’Umunyarwandakazi witwa Ruberizesa Gloria uhamaze imyaka irenga 15.

Ruberizesa ngo ni we wafashaga bya hafi Ruremire mu muziki, yamufashaga gutegura ibitaramo bikomeye yagiye akorera mu Rwanda ndetse yanitabiriye icy’uyu muhanzi yakoze mu 2012.

Uyu mutangabuhamya yahamije ko aba bombi basezeranye biyemeza kubana byemewe n’amategeko ndetse kugeza ubu banafitanye umwana w’umukobwa. Gusezerana imbere y’amategeko byabereye i Kigali mu ibanga nyuma nibwo Ruremire yafashe umwanzuro asanga umugore muri Finland.

Yagize ati “Kenshi gashoboka Ruberizesa yazaga gusura umukunzi urebye buri mwaka aho mu mwaka wa 2013 bwo yageze i Kigali inshuro eshatu ariko imwe muri zo akaba yari mu kazi. Ruberizesa na Ruremire baje kugera aho biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko aho byabaye mu bwiru bukomeye cyane.”

Yongeyeho ati “Aba bombi bakunda ubuzima kandi bakunda kubworoshya na cyane ko bagiye gusezerana mu buryo bwagaragariraga buri wese ko bubanyuze bombi. Gusa ubu nti bikiri ibanga ko basezeranye nubwo bamwe bakibaza igihe byabereye.”

“Aba bombi bibarutse imfura yabo mu mpera z’umwaka wa 2014. Nyuma ubwo madamu wa Ruremire yari mu kiruhuko cy’ababyeyi yaje i Kigali kwereka umwana se ndetse n’umuryango aho bamaze amezi arenga atandatu bibanira mu Kagarama. Ibirori byo kwakira uyu mwana mu muryango nk’imfura ya Ruremire na Ruberizesa byakorewe mu Mutara aho imiryango migari iherereye.”

Ruremire n’umugore basigaye babana muri Finland ngo baritegura kuzasezerana byemewe mu rusengero ndetse ngo bombi bemerewe gutura muri iki gihugu. Umugabo yabonye ibyangombwa bimwemerera kuhaba biturutse ku mugore we uhamaze imyaka myinshi ndetse yamaze guhabwa ubwenegihugu.

Ati “Gusaba no gukwa nabyo byakorewe mu Rwanda mu muhezo ukomeye gusa ubu baritegura kuzasezerana imbere y’Imana mu gihe kitaratangazwa.”

Ruremire yagiye kwibera hanze mu gihe hari benshi bari biteze igitaramo yise ‘Inkera y’umubano’ cyagombaga kumuhuza na Byumvuhore Jean Baptiste ku itariki ya 30 Ukuboza 2016.

Igitaramo cya Byumvuhore na Ruremire cyavanweho bucece ndetse uyu muhanzi wagiteguye ntiyabwiye itangazamakuru impamvu yatumye kitaba kandi cyari kimaze umwaka cyamamazwa.

Ruremire Focus yagiye kuba mu mahanga
Ruremire yavuye mu Rwanda mu gihe yiteguraga gukora igitaramo gikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .