00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruremire asanga ubutwari bw’abarinzi b’igihango bukwiye kwigishwa abato

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 13 April 2017 saa 02:59
Yasuwe :

Umuhanzi Focus Ruremire ukora umuziki wiganjemo gakondo ya Kinyarwanda, yatanze ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ubutwari bw’abarinzi b’igihango bukwiye kwandikwa bukanigishwa abakibyiruka.

Uyu muhanzi azwi cyane mu ndirimbo zifite umudiho wa gakondo ya kinyarwanda ndetse n’iz’ubukwe. Yanamenyekanye mu bihangano byamamaza imibanire myiza, ubumwe n’ubumuntu.

Ni we waririmbye ‘Umuntu ni nk’undi’, ‘Bihogo’, ‘Urakowe’, ‘ Igendere umwiza’ ndetse n’iyitwa ‘Amateka Yacu’ igaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’ubuzima nyuma y’ayo mateka mabi yaranze igihugu.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE avuga ku bihe byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Ruremire yavuze ubutumwa bwo kubakomeza anabasaba kurushaho kugira icyizere cy’ubuzima ndetse n’ejo hazaza.

Ati “Nzi neza ko musa n’abazutse rwose nkurikije ibihe by’urupfu mwanyuzemo mukahasiga ababyeyi, abana n’abavandimwe. Icyumweru cyahariwe kwibuka kirasoje ariko mu gihe nk’iki kugeza mu kwezi kwa karindwi byari ibicika, benshi nta cyizere cyo kurokoka bari bafite buri wese bitewe n’aho yari yihishe, bityo mu minsi ijana yose tuzakomeza kuba hamwe muri urwo rugendo ruruhije.”

‘Ubutwari bw’abarinzi b’igihango bukwiye kwigishwa mu bato’

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge isobanura ko Umurinzi w’Igihango ari umuntu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa bifite inyungu rusange ku bantu, kuva mu 1990 kugeza uyu munsi. Mu mwaka wa 2015, Abarinzi b’Igihango 17 mu gihugu barashimiwe ndetse bambikwa imidali ndetse kugeza uyu munsi baracyashimirwa kubera ibikorwa by’indashyikirwa bakoze.

Ruremire yavuze ko ashimira byimazeyo abantu bagiye bahitamo guhara amagara yabo mu gihe cya Jenoside bakanamba ku Batutsi bahigwaga, aho ahamya ko ari intwari mu zindi ndetse ko ibyo bakoze byakwigishwa no mu bato bakabifatiraho urugero mu kurangwa n’ubumuntu.

Ati “Mboneyeho gushimira abarinzi b’igihango bagaragaje ubutwari bwo guhisha bagenzi babo bagatanga amagara yabo kuko bashoboraga kwicwa nk’uko kandi bamwe bishwe bazira guhisha abavandimwe babo. Batanze urugero rwiza ko imfura zikiriho bagokana nabo bahishe kugeza Inkotanyi zibagezeho mu bihe bitandukanye.”

Yongeyeho ati “Nasaba ko urwego rubishinzwe rwatwongera ubuhamya bwabo ndetse bukandikwa neza abato bakabyigishwa bakavoma kuri ubwo bumuntu. Twibuke twubake, dushyigikire ‘Ndi Umunyarwanda’, turandure amacakubiri mu bana bacu, tubahe imbere heza.”

Mu gutoranya abarinzi b’igihango hasuzumwa ubunyangamugayo n’imyitwarire yihariye yaranze umuntu ku giti cye ishimangira ubumwe bw’Abanyarwanda mu bihe bikomeye byaranze amateka y’Igihugu.

Ibyo bihe by’amateka y’u Rwanda bishingirwaho ni igihe cy’itangira ry’urugamba rwo kubohora Igihugu mu Ukwakira 1990; igihe cy’ivuka ry’amashyaka menshi; mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 na nyuma yaho; igihe cy’intambara y’abacengezi ndetse n’igihe cy’inkiko Gacaca kugeza ubu.

Urugamba rwo kurwanya abapfobya Jenoside ruracyakomeje

Ruremire avuga ko nubwo hariho abatarahigwaga muri Jenoside bitangiye abandi bakabahisha ndetse bakarangwa n’ubutwari bwo kunambana na bo, muri iki gihe hakomeje urundi rugamba rwo guhagurikirwa n’Abanyarwanda bose bakarwanya abomeje ‘guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresha imbuga nkoranyambaga babigiranye ubugome bakababaza abo bifuzaga ko bashira mu Rwanda.’

Mu butumwa bwe, uyu muhanzi yavuze ko kwibuka ari ibikwiye guhora kuko ‘bivura, bikunga, bikanasubiranya umuryango Nyarwanda’. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: "Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho".

Ruremire ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi bazwi mu Rwanda biturutse ku bihangano yagiye akora, muri iki gihe asigaye atuye mu Mujyi wa Vaasa muri Finland aho abana n’umugore w’Umunyarwandakazi umaze imyaka irenga 15 ahatuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .