00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruremire Focus yakoze indirimbo y’igisigo atura umushumba ubereye inyambo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 4 June 2014 saa 08:23
Yasuwe :

Umuhanzi Ruremire Focus uzwi cyane mu ndirimbo zifite umudiho gakondo wa Kinyarwanda yashyize hanze indirimbo yise Umushumba ubereye inyambo ikaba ikoze mu buryo bw’umwihariko kuko ari indirimbo y’igisigo.
Mu kiganiro na IGIHE , Ruremire Focus, yadutangarije ko iyi ndirimbo Umushumba ubereye inyambo, yamutwaye igihe kirekire mu kuyandika no kuyitunganya mu buryo bw’amajwi. Amagambo ayigize, ni igisigo uyu muhanzi avuga ko yatuye umushumba ariko ikaba ijimije cyane kuko uwo mushumba avuga (...)

Umuhanzi Ruremire Focus uzwi cyane mu ndirimbo zifite umudiho gakondo wa Kinyarwanda yashyize hanze indirimbo yise Umushumba ubereye inyambo ikaba ikoze mu buryo bw’umwihariko kuko ari indirimbo y’igisigo.

Mu kiganiro na IGIHE , Ruremire Focus, yadutangarije ko iyi ndirimbo Umushumba ubereye inyambo, yamutwaye igihe kirekire mu kuyandika no kuyitunganya mu buryo bw’amajwi.

Amagambo ayigize, ni igisigo uyu muhanzi avuga ko yatuye umushumba ariko ikaba ijimije cyane kuko uwo mushumba avuga amenyekana umuntu ayumvise.

UMVA IYI NDIRIMBO HANO

Ati, “Iyi ndirimbo yanjye irajimije cyane, ni igisigo nakoze mu buryo bw’indirimbo, nkaba ngitura umushumba ukwiriye kuyobora inyambo. Ntabwo mu gisigo umuhanzi akoresha amagambo yumvwa na buri wese, ariko nzi neza ko umuntu wese uyumvise ahita amenya uwo natuye iki gisigo”

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Bob, ni imwe mu zo uyu muhanzi ari gukorera amashusho ndetse akaba azayiririmbira abazitabira igitaramo azakora mu mezi ari imbere afatanyije na Byumvuhore Jean Baptiste. Iki gitaramo aba bahanzi bombi bacyise ‘Umuntu ni nk’undi’. Kizakorwa mu buryo bwa Live ndetse imyiteguro aba bahanzi bayigeze kure.

Dore amagambo agize iyi ndirimbo Umushumba ubereye inyambo:

Erega ishyamba ryari ryatunaniy e iheee , Intare zatuririy’ imbyeyi
Ziroha mumpogazi zirazifomoza mu mashashi no mumitavu.
Iyo mutahagoboka twari ducitse kw’ iriba aahaa!

Refrain

Mwiriwe: mwiriwe Mushumba ubereye inyambo!
Mwiriwe: Rudakangwa n’ inkuba zikubita!
Mwiriwe: Rudatinya imiyaga ihuhera!
Mwiriwe: Rwizihira abakunzi mwaramutse?

Wabwiye Rudatsimburwa mumahina
Uhamagara Rugumyangabo
Basore ubaremamo amatsinda
Uti ntimutegereze guterwa
Kandi ntimurangazwe n’ Imbwebwe
Wigira mubushorishori
ngo inkuba nimanuka muresana
umuyaga nuza muragigira
nguyu umutuzo murora ubu huu!

Refrain

Mwiriwe: mwiriwe Mushumba ubereye inyambo!
Mwiriwe: Rudakangwa n’ inkuba zikubita!
Mwiriwe: Rudatinya imiyaga ihuhera!
Mwiriwe: Rwizihira abakunzi mwaramutse?

Dore izahonotse nizari zakwiriye imishwaro
Izari zararagijwe hirya no hino zihuje urwuri
Yamabuguma yarisubiye
Twa dutabera harimo izibyaye uburiza n’ ubuheta
Twa tumasa turamosa twose
Amata yabaye ikivu mbambaroga bakumpere impeta!
Umva bashumba mumenyereye urwuri
Ninzinduka nzajyana icyizere
Ko ntanyamaswa zizabaryana inka haaa!
Izi nka ntimuzaziragire ubukuna
Kandi ntimuzazirobanure heee
Zicumita izindi muzazikabukire
Amarembo azahore yuguruye se mahama eheee!

Refrain

Mwiriwe: mwiriwe Mushumba ubereye inyambo!
Mwiriwe: Rudakangwa n’ inkuba zikubita!
Mwiriwe: Rudatinya imiyaga ihuhera!
Mwiriwe: Rwizihira abakunzi mwaramutse?

REBA INDIRIMBO UMUNTU NI NK’UNDI YA RUREMIRE:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .