00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruremire usigaye aba muri Finland yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Ngwino Utete’

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 24 February 2017 saa 11:59
Yasuwe :

Ruremire Focus ukora umuziki wiganjemo gakondo ya Kinyarwanda yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ngwino Utete’ ibimburiye izindi nyuma y’amezi atatu agiye kuba muri Finland.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo ‘Bihogo’, ‘Urakowe’, ‘ Igendere umwiza’ n’izindi asigaye atuye mu Mujyi wa Vaasa muri Finland aho abana n’umugore w’Umunyarwandakazi uhamaze imyaka irenga 15.

Mbere yo kuva mu Rwanda yari yasohoye indirimbo yitwa ‘Umuco wacu’ yafatanyije na Uwamahoro Angel umunyempano mu buhanzi bw’imivugo n’ikinamico, iyi bayikoze bagamije kuvugira abakobwa bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abakoresha babo.

Mu kiganiro na IGIHE, Ruremire yavuze ko iyi ndirimbo ‘Ngwino utete’ yatunganyijwe na Producer Bob naho amashusho akorwa n’uwitwa Alex. Yayikoze mbere y’uko ava mu Rwanda gusa ngo no muri Finland azakomeza gukora umuziki.

Ati “Mfite umugambi muremure nubwo ntari mu rwanda bwose, mu mpeshyiza nzaba nagarutse mu gihugu nubwo ntahari. Nzakomeza guhanga kandi nta kizahinduka ku mikorere yanjye mu muziki kandi sinzahindura imitekerereze n’uburyo nahangagamo buzakomeza bube bwa bundi.”

Yongeyeho ati “Iyi ndirimbo nyitezeho umusaruro mwiza, nizeye ko abantu bakunda umuziki wa gakondo bari buyumve bakayibonamo kuko ifite umudiho wa Kinyarwanda, irimo wa mwihariko wumvikanisha akarango k’umuziki wacu. Ni iyi njyana nahisemo mu gukomeza guteza imbere iby’iwacu no gukomera ku mbyino z’iwacu ni nawo musanzu mba ngomba gutanga nk’umuhanzi.”

Ruremire yavuze ko atagiye gutura muri Finland mu buryo bwa burundu kuko ngo azagaruka i Kigali mu mpeshyi y’umwaka wa 2017 ndetse muri ayo mezi asigaye azakomeza gukora umuziki nk’uko byari bisanzwe.

Yagize ati “Ntabwo nagiye burundu, Isi yabaye ntoya n’iyo umuntu ari hirya gatoya aba akurikirana ibiri imuhira, nakomeje gukurikirana iby’iwacu, mpora nezeranwe n’Abanyarwanda, ibyiza babona bitugeraho nubwo turi kure.”

Ruremire Focus ngo azakomeza ahange nubwo asigaye aba hanze y'u Rwanda

Muri iki gihe Ruremire ari gukurikirana amasomo ajyanye no kwiga ururimi rukoreshwa muri Finland [Finnish] ari narwo ruvugwa n’abaturage hafi ya bose ku buryo utaruzi bimugora kubaho.

Reba indirimbo ’Ngwino Utete’ ya Ruremire Focus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .