00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruremire yagiye muri Finland kubana n’umugore mu ibanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 January 2017 saa 09:35
Yasuwe :

Focus Ruremire ukora umuziki wiganjemo gakondo ya Kinyarwanda amaze ukwezi n’imisago agiye gutura muri Finland, gusuhuka kwe bizwi na bake mu muryango kuko yagiyeyo mu ibanga.

Amakuru afitiwe gihamya agera kuri IGIHE yemeza ko Ruremire yavuye mu Rwanda mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2016. Yagiye gutura mu Mujyi wa Vaasa aho abana n’umugore w’Umunyarwandakazi witwa Ruberizesa Gloria uhamaze imyaka irenga 15.

Ruremire yagiye kwibera hanze mu gihe hari benshi bari biteze igitaramo yise ‘Inkera y’umubano’ cyagombaga kumuhuza na Byumvuhore Jean Baptiste ku itariki ya 30 Ukuboza 2016.

Igitaramo cya Byumvuhore na Ruremire cyavanweho bucece ndetse uyu muhanzi wagiteguye ntiyabwiye itangazamakuru impamvu yatumye kitaba kandi cyari kimaze umwaka cyamamazwa.

Mu Ukwakira 2016, Ruremire yabwiye IGIHE ko yamaze kunoza gahunda na Byumvuhore ndetse ko igitaramo cyabo cyagombaga kuba kuwa 30 Ukuboza 2016.

Icyo gihe yagize ati “Byumvuhore twamaze kwemeranya ko azaza kuko twabonaniye mu Bubiligi, hari n’abandi bahanzi bakomeye nkivugana na bo. Abari mu Rwanda bo navuga ko hafi ya bose twamaze kwanzura ko bazamfasha barimo Masamba Intore na Kipeti. Abasigaye nzagera igihe cyo kugaruka mu Rwanda twaramaze kubinoza neza.”

Ibi yabitangaje ubwo yari mu Bubiligi ari naho yahuriye na Byumvuhore, nyuma y’ibyumweru bibiri yahise agaruka mu Rwanda avuga ko aje gutegura igitaramo gusa ibi ntibyabaye ahubwo yari aje kuzinga ibye akajya kuba mu mahanga.

Mu mwaka ushize Ruremire yamaze amezi agera kuri ane i Burayi, yanakoreye ibitaramo bitandukanye muri Autriche na Australia.

Ruremire Focus yagiye kuba mu mahanga
Ruremire yavuye mu Rwanda mu gihe yiteguraga gukora igitaramo gikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .