00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruremire yasohoye amashusho y’indirimbo yakoreye muri Tanzania

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 4 April 2016 saa 03:56
Yasuwe :

Umuhanzi Ruremire Focus uzwi cyane mu ndirimbo zifite umudiho gakondo wa Kinyarwanda yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ndi Uwawe’ niyo ya mbere ihimbaza Imana asohoye.

By’akarusho, amashusho y’indirimbo ‘Ndi Uwawe’, Ruremire Focus yayakoreye mu gihugu cya Tanzania aho amaze ibyumweru bibiri. Yahisemo kuririmba indirimbo ihimbaza Imana nk’uburyo bwo gukoresha impano ye mu muziki ngo ageze ubutumwa ku mubare wagutse.

Ati “Nasohoye indirimbo ihimbaza Imana, nayikoreye muri Tanzania mu buryo bw’amashusho. Ni ibintu numvaga nifuza cyane kuko ntako bisa kuririmba uvuga ubutumwa bw’Imana, niyo mugenga wa byose.”

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Bob ukorera mu Rwanda naho amashusho yayo afatwa na Producer David umwe mu bakorera abahanzi b’indirimbo z’Imana muri Tanzania.

Yanavuye muri Tanzania ahakoreye indirimbo yatunganyijwe n’Umunyarwanda witwa Kabano ukorera muri iki gihugu.

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, Ruremire yerekeje muri Uganda muri gahunda z’umuziki azatangaza birambuye nagaruka i Kigali.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .