00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruremire yatangije urugamba rwo kwigisha urubyiruko Umuco nyarwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 1 November 2014 saa 05:17
Yasuwe :

Ruremire Focus , umuhanzi, umusizi akaba anazobereye mu kuvuga amazina y’inka yatangiye kwigisha urubyiruko ibyiza by’umuco nyarwanda no kubatoza gukura biyumvamo gukunda umuco bima amaso ibyo mu mahanga.
Mu kiganiro na IGIHE, uyu muhanzi yasobanuye ko yatangiranye n’abana 40 basoje amahugurwa ku muco nyarwanda bo mu ishuri rya Remera Academy ndetse kuwa Gatanu tariki ya 31 Ukwakira nibwo beretse abanyeshuri bagenzi babo ibyo bigishijwe na Fondasiyo Ntungurishirije Umuco iyobowe na Ruremire (...)

Ruremire Focus , umuhanzi, umusizi akaba anazobereye mu kuvuga amazina y’inka yatangiye kwigisha urubyiruko ibyiza by’umuco nyarwanda no kubatoza gukura biyumvamo gukunda umuco bima amaso ibyo mu mahanga.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu muhanzi yasobanuye ko yatangiranye n’abana 40 basoje amahugurwa ku muco nyarwanda bo mu ishuri rya Remera Academy ndetse kuwa Gatanu tariki ya 31 Ukwakira nibwo beretse abanyeshuri bagenzi babo ibyo bigishijwe na Fondasiyo Ntungurishirije Umuco iyobowe na Ruremire Focus.

Ati “Ni gahunda izakomeza, ni ugukora uko dushoboye tukigisha abana bacu, ari na bo Rwanda rw’ejo ibyiza by’umuco wacu. Ku ikubitiro hari abana 40 bo mu ishuri rya Remera Academy twigishije ndetse ejo kuwa Gatanu beretse bagenzi babo ko hari ubumenyi bafite ku muco”

Fondasiyo Ntungurishirije Umuco yigisha abana guhamiriza, kwivuga, kubyina, kumenya kuvugira mu ruhame, ikinyabupfura, indangagaciro na kirazira ziranga Umunyarwanda, uburere mboneragihugu n’ibindi.

Muri ibi biruhuko, Ruremire na Fondasiyo ye bazakomeza gutanga amahugurwa ku bana mu bice bitandukanye bya Kigali hanyuma amashuri natangira akomereze mu bice by’icyaro.

Ati “Muri iki kiruhuko amasomo arakomeza mu bice bitandukanye bya Kigali hanyuma ibiruhuko nibirangira tuzakomereze mu Ntara. Abana bari munsi y’imyaka 18 baza kwiyandikisha baherekejwe n’ababyeyi, nta muntu uhejwe ababishaka bose turabahugura kandi koko bakamenya agaciro k’umuco . Turashaka ko ibintu by’uko abana bacu bahora barangamiye za filime biga imico y’imahanga bibashiramo bakaba Abanyarwanda”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .