00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruremire indirimbo yamuhenze yiteze ko izaba iya mbere mu mwaka

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 7 March 2012 saa 09:22
Yasuwe :

Umuhanzi w’indirimbo Nyarwanda cyane cyane zibanda ku muco, Focus Ruremire atangaza ko amashusho y’indirimbo ‘igendere umwiza’ ishobora kuba iya mbere muri uno mwaka, bitewe n’uburyo ikoze n’amafaranga yatwaye.
Ruremire uzwi cyane mu ndirimbo z’umuco Nyarwanda cyane cyane mu gitaramo gikunze kunyura kuri Televiziyo Rwanda kuwa Gatandatu, ubu akaba amaze kugira indirimbo nka ‘Bihogo’ , ‘Igendere umwiza’, n’izindi.
Mu kiganiro na IGIHE.com umuhanzi Focus Ruremira yagize ati: “Nakoze indirimbo (...)

Umuhanzi w’indirimbo Nyarwanda cyane cyane zibanda ku muco, Focus Ruremire atangaza ko amashusho y’indirimbo ‘igendere umwiza’ ishobora kuba iya mbere muri uno mwaka, bitewe n’uburyo ikoze n’amafaranga yatwaye.

Ruremire uzwi cyane mu ndirimbo z’umuco Nyarwanda cyane cyane mu gitaramo gikunze kunyura kuri Televiziyo Rwanda kuwa Gatandatu, ubu akaba amaze kugira indirimbo nka ‘Bihogo’ , ‘Igendere umwiza’, n’izindi.

Mu kiganiro na IGIHE.com umuhanzi Focus Ruremira yagize ati: “Nakoze indirimbo zitandukanye z’Umuco Nyarwanda, ndetse zishimwa na benshi, ibyo bituma nkora ibishoboka byose kugira ngo ibihangano byanjye birusheho gutanga ubutumwa, binagaragarira cyane mu mashusho y’indirimbo nise ‘Igendere umwiza’ yanampenze cyane kugeza kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri y’Amanyarwanda, navuza ko ishobora kuba iya mbere muri uyu mwaka ngerageza guha agaciro umuco Nyarwanda.”

Uyu muhanzi akomeza avuga ko adateze kureka kuririmba indirimbo z’Umuco Nyarwanda, nubwo yari agiye kwikorera izo bitandukanye ndetse ko afite n’izindi zitarajya ahagaragara, kugeza ubu akaba avuga ko hari Abanyarwanda benshi amaze kubona ko bakunda umuco bamugaragariza ko bamushyigikiye mu buhanzi bwe.

Focus asoza agira inama urubyiruko rw’u Rwanda kuri iki gihe, avuga ko bakwiye gusubiza amaso inyuma bakazirikana umuco wabo kuko umuntu ari umuco we naho agiye akazirikana umuco we.

Reba video y’indirimbo "Igendere Umwiza ya Focus"

Inkuru bititanye isano:

Ntacyo uramenya, niba utaramenya ko umuntu ari nk’undi -Focus Ruremire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .