00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Urubyiruko rukwiye kuva mu gahinda rukubaka ubumwe"

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 13 April 2012 saa 04:10
Yasuwe :

Ibi byavuzwe n’umuhanzi Ruremire uvuga ko yibanda ku ndirimbo z’umuco Nyarwanda nyuma y’indirimbo ‘Twubake Ubumwe’ aherutse gushyira ahagaragara ikangurira urubyiruko kuva mu gahinda rukubaka ubumwe ruhereye ku mateka.
Umuhanzi Ruremire Focus, uzwi mu ndirimbo zigaragaza umuco Nyarwanda ndetse n’indirimbo y’icyunamo imwe aherutse gushyira ahagaragara yibanda ku kwubaka ubumwe niho ahera agira inama abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ko rugomba kurwanya Jenoside bivuye inyuma.
Mu kiganiro na (...)

Mu kiganiro na IGIHE, Ruremire akomeza avuga ati: “Abanyarwanda bakwiye kurenga ibyabaye ntibahore mu gahinda ahubwo bajye mu byishimo ariko bigiye ku mateka.”

Ruremire akomeza avuga ko yahisemo guhimba indirimbo nk’iyi abitewe n’uko yaririmbaga ibijyanye n’umuco kubaka umuco bihera ku bumwe abanyarwanda bagomba kugirana kandi ko niba ari ugushyingiranwa ibyo bizahoraho ariko byubakiye ku bumwe.

Akomeza kandi agira inama abidegembya mu mahanga bavuga amagambo asebya igihugu, ko baba baraga ikibi urubyaro rwabo ndetse no kwemera icyaha bagasaba imbabazi.

Agira inama abandi bahanzi batagira icyo bavuga mu buhanzi bwabo igihe nk’iki cy’icyunamo bakwiye gutinyuka aho gutekereza ko ari ukwiteranya ahubwo bakumva ko bagomba kubaka.

Uyu muhanzi ateganya kuzuzuza umuzingo (album) ye mu kwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka, aho abura indirimbo imwe gusa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .