00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikiganiro na Sacha: Yatunguwe no gufatwa nk’icyamamare muri Cote d’Ivoire

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 11 January 2013 saa 04:37
Yasuwe :

Umuhanzi Sacha avuga ko yatunguwe no gusanga yari yitezwe n’abantu benshi mu marushanwa ya Kora Awards muri Cote d’Ivoire, nyuma yo gutorwa nk’umwe mu bahanzi bazamutse vuba mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Sacha yavuze ko yasanze abantu benshi bari bazi u Rwanda, bazi na Perezida warwo Paul Kagame; ari na we bakunze kumubazaho. Sacha avuga ko abafana b’umuziki muri Cote d’ivore n’abanyamakuru bo hirya no hino muri Afurika bamugaragarije ko (...)

Umuhanzi Sacha avuga ko yatunguwe no gusanga yari yitezwe n’abantu benshi mu marushanwa ya Kora Awards muri Cote d’Ivoire, nyuma yo gutorwa nk’umwe mu bahanzi bazamutse vuba mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Sacha yavuze ko yasanze abantu benshi bari bazi u Rwanda, bazi na Perezida warwo Paul Kagame; ari na we bakunze kumubazaho.

Sacha avuga ko abafana b’umuziki muri Cote d’ivore n’abanyamakuru bo hirya no hino muri Afurika bamugaragarije ko batunguwe no kumva ko mu Rwanda havuye umuhanzi ushobora kuza ku rutonde rutariho abahanzi nka Cindy na Jackie Chandiru bari mu bahabwaga amahirwe yo kuza muri batanu bahatanaga.

Avuga ko hari umwe mu bategura amarushanwa y’imideri wo muri Senegal wakunze uko yifotoza wamusabye ko yazitabira amarushanwa ari gutegura muri uyu mwaka wa 2013.

Sacha aranasubiza bimwe mu bibazo birebana n’urukundo rwe na Nizzo na ’Tattoo’ iri mu mugongo we y’amagambo “Nizzo” n’ibindi.

Ikiganiro kirambuye Sacha yagiranye na IGIHE:

IGIHE: Urugendo rwagenze rute?

SACHA: Rwagenze neza, gusa nagezeyo nkerereweho gato kuko indege yo muri Ethiopia yadutindije gatoya; sinzi ibintu byari byabaye bituma dutinda guhaguruka ihagera nk’isaha imwe ikererewe. Twe twagiye tariki ya 28 igitaramo kigomba kuba ku ya 29 kuko bari bacyimuye ariko iyo baza kuba batacyimuye nari gusanga imodoka intwara yagiye kuko bari batangiye gukeka ko nahinduye gahunda.

IGIHE: Ese ni bo baguhamagaye, cyangwa ni wowe wabahamagaraga?

SACHA: Ni njye wabahamagaye maze kumenya ko natowe. Narabahamagaye turavugana bampa nomero zabo zo muri Cote d’Ivoire.

IGIHE: Ubifata gute kuba warahamagawe mu bahanzi bitwaye neza b’abagore?

SACHA: Byarantunguye cyane kuba ‘nominated’ mu rwego rwa Afurika yose; byari ibintu bitunguranye ariko byarananshimishije kuba narabonye ko bazi ko umuntu witwa Sacha abaho.

IGIHE: Ni iki gitangaje wabonye mu itangwa ry’ibihembo bya Kora Awards?

SACHA: Njyewe nari nzi ko ari igihembo nk’ibindi bisanzwe wenda ngendeye nko ku byo mu Rwanda, ariko nasanze itangwa ryabyo rikomeye cyane. Abahanzi batorwamo baba ari ibyamamare, abayobozi babitegura na bo n’ababitumirwamo bo hanze muri ‘diaspora’ ni ibihangange gusa, mbese ni uruhando rw’ibyamamare gusa.

IGIHE: Ni abahe bahanzi bakomeye wahuriyeyo na bo?

SACHA: Nabonye Chris Brown turanifotozanya, nabonye Rihanna, P Square, Juliana n’abandi ntibuka. Hari n’abo njya mbona ku mateleviziyo natunguwe no kubona. Bari benshi bakomeye.

IGIHE: Ugezeyo wakiriwe ute?

SACHA: Yooooo ibyo ni byo byantunguye pe! Natunguwe n’ukuntu bambonye ngasanga basa nk’abanzi bampamagara mu izina bambwira ngo ‘nahinduye ’Look’ (uko ngaragara), bambaza ngo Sacha, Sacha bakambwira ngo eehhhh Sacha amakuru? Mu Rwanda bimeze gute? Ngo amakuru ya Kagame?’

Natunguwe no kumva ko bazi Perezida Paul Kagame kandi ko bazi ko ari umuyobozi w’umuhanga nkumva binshimishije binampesha ishema.

Muri Cote d’Ivoire nari nabaye ‘umustar’ kuko nacagaho bakavuga ngo dore umukobwa wo kwa Kagame.

IGIHE: Wabashije se kuvugana n’ibitangazamakuru byaho?

SACHA: Yego, navuganye na MTV n’abandi. Twakoranye Interview n’amateleviziyo 54 n’amaradiyo bikomeye bya Afurika.

Nagerageje no gutanga indirimbo z’Abanyarwanda nka Urban Boyz, Kamichi, Uncle Ustin, Danny Riderman, Young Grace, Allioni na Bruce Melody.

IGIHE: Ubona Abanyarwanda bari ku yihe ntera ugereranyije imihangire yacu n’iy’abo bakomeye bari muri Kora?

SACHA: Ehhhh hari byinshi dufite tutazi ko byagera kure kandi byakundwa. Urugero nasanze hari style (imihangire n’imiririmbire) zo mu Rwanda nk’ukuntu Kamichi akora amashusho akajya mu byaro iramutse imenyekanye yahita atsindira Kora Awards; ariko ntibiba bizwi.

IGIHE: Ese wasanze hari akanunu bazi ku bahanzi bo mu Rwanda? Wenda abanyamakuru baho?

SACHA: Ehhhh oya pe! Wapi ntabwo batuzi. Nagerageje kubereka indirimbo za Kamichi baravuga ngo nta Munyarwanda wakora ibyo, mbereka indirimbo za Urban Boyz baravuga ngo ni Abagande (bavuga uko bagaragara) n’uko bitwara neza mu mashusho.

Mbese bazi ko Abanyarwanda ari abantu batagira ama ’video’. Bishimiye urwego Abanyarwanda bariho.

IGIHE: Usanga ari iki kizahinduka nyuma yo kujya muri Cote d’Ivore mu marushanwa ya Kora Awards?

SACHA: Njyewe nakoraga umuziki nko kwishimisha, ariko ubungubu ngiye kuwukora nk’akazi kandi ndabizi ko nzabigeraho kuko nabonye ko mu muziki nshobora kugiriramo amahirwe.

IGIHE: Ese ukeka ko ari iki cyatumye utorwa mu bahanzi b’abakobwa bakizamuka muri Afurika y’i Burasirazuba kandi wumva batazi iby’u Rwanda?

SACHA:Mbaza bansobanuriye ko bakunze amashusho y’indirimbo yanjye, bambwira ko bakunze ukuntu nayikinnyemo (acting) ngaragaza kwirekura ngahuza amashuho n’ibyo ndirimba (feelings). Barambwiye ngo ’video’ yanjye babonye mu Rwanda yararebwe cyane kandi yarakunzwe.

Nasanze banafite indirimbo zanjye zose nka ‘Igikwiye’ na ‘Coup d’Etat’ naririmbanye na Bull Dogg.

Natunguwe no kubona ko mu bakobwa barebye ubwo batoraga batanu bahatana hari harimo ba Jackie na Cindy. Baravuze ngo ni abahanga kandi basanzwe ari abahanga ariko ngo njye nabarushije kugaragaza ko indirimbo nyiyumvamo mu ijwi no mu mashusho.

IGIHE: Ese wamenye gute ko watowe muri Kora Awards? Wabyakiriye gute?

SACHA: Musaza wanjye yarabimbwiraga nkagira ngo barankinisha kuko njyewe nzi Kora Awards kuva nkiri umwana. Nkavuga ngo ni gute hariya bamenya se? Ariko naje guhamagara nsanga ari byo.

Kuri njye mbifata ko ari nk’amahirwe kuko mu Rwanda hari abahanzi benshi byashobokaga ko batorwa.

IGIHE: Wigeze uvugana na Tonzi nyuma yo kumenya ko ari wowe nawe mwatowe?

Namuhamagaye mubaza niba hari icyo abiziho bikimara gutangazwa ansubiza ambwira ko yabibonye ariko ko nta byinshi abiziho, ambwira ko nabimenya azambwira.

Nakomeje kuvugana n’umujyanama we kuko yambwiraga ibyo basabaga byo kohereza.

IGIHE: Ko wigeze gutsindira amarushanwa ya MTN Rwanda yo kwifotoza no kwiyerekana imbere y’abantu, wumva hari icyo byagufashije mu gutorwa muri Kora Awards?

SACHA: Yego, byarantinyuye kandi bituma menya gukina neza mu mashusho.

No muri Cote d’Ivoire umwe wo muri Senegal yabonye nifotoza ambwira ko yabikunze ansaba ko yazavugana n’umujyanama wanjye nkazitabira iserukiramuco ari gutegura muri Senegal.

Ndashimira cyane Daddy de Maximo kuko ni we wamfashije; yampisemo aramfasha kandi ahantu hose nzagera nzajya mbimushimira.

IGIHE: Ni iki wakuye muri ariya marushanwa nk’isomo ku buhanzi bwo mu Rwanda?

SACHA: Gushyigikirana umuhanzi akumva ko umuhanzi w’iwacu ari we ukunzwe.

IGIHE: Hari abahanzi muziranye mwaba mwarahuriye muri Kora Awards?

SACHA: Nta bahanzi twari tuziranye twahuriyeyo, ahubwo hari abo namenyaniyeyo na bo nk’abo mu Burundi bakora ’Gospel music’ bitwa Seraphim Song’s, abo muri Togo bitwa Barabas Toofan, namenyanye kandi na mushiki wa Fally Ipupa n’abandi benshi.

IGIHE: Ni ibihe bihugu bindi wagenze?

SACHA: nari naratembereye muri Afurika y’i Burasirazuba gusa; muri Kenya, muri Uganda n’i Burundi.

IGIHE: Ese ko indirimbo ‘Nsobanurira’ waririmbanye na Bable (ari na yo yatumye ujya muri Kora Awards) hari abantu bayinenze bavuga ko wari wambaye imyambarire itari iy’umuco nyarwanda, bakakugaya bavuga ko wasaga n’uwambaye ubusa, wowe ubivugaho iki?

SACHA: Njyewe sinabyita ko nari nambaye ubusa. Iriya ndirimbo ‘Nsobanurira’ nayikoze mfatira urugero ku myambarire igezweho nganisha ku ndirimbo numva ko yakundwa mu ruhando mpuzamahanga.

Ni indirimbo y’urukundo igaragaramo amashusho ashobora gutuma uyireba abona ibyo ndirimba, ntabwo nashatse gutandukira umuco nyarwanda.

IGIHE: Tukubajije ku bindi byo mu buzima bwawe busanzwe, byavuzwe kenshi ko ukundana n’umusore Nizzo uririmba mu itsinda rya Urban Boyz, bimeze bite?

SACHA: Nizzo twakundanyeho, yabaye ’boyfriend’ wanjye ariko birarangira. Ariko njyewe birantangaza ukuntu bikomeza kuvugwa kandi hashize imyaka ibiri twararekanye. Ubu ndi umusiribateri nta muntu dukundana. Nimubona nzamubatangariza.

IGIHE: Ni nde wagushyizeho ’tattoo’ y’amazina ye igaragara mu mugongo wawe?

SACHA: Iriya ’tattoo’ nayishyizeho nk’ikimenyetso cy’umuntu twakundanye bwa mbere. Twakundanye mfite imyaka 14 dutandukana mfite imyaka 18. Ni njyewe wayishyizeho, nta n’ubwo yari abizi.

IGIHE: Kubera iki ’mwarekanye’?

SACHA: Abantu iyo bakundanye bakanarekana hari ibyo baba batumvikanyeho, ubwo rero natwe bishobora kuba biri muri ibyo, hari ibyo tutumvikanagaho.

IGIHE: Ni iki twaba tutakubajije wumva watubwira?

SACHA: Ikintu navuga ni uko abahanzi nyarwanda turashoboye, icyo nababwira ni uko buri wese yakumva ko yateza imbere mugenzi we n’iyo mwaba mukora injyana imwe.

Reba amafoto ya Sacha mu bihe n’uburyo bitandukanye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .