00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sacha atewe ishema n’inda atwite nubwo atararushinga

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 7 May 2014 saa 06:40
Yasuwe :

Agasaro Sandrine benshi bazi ku izina ry’ubuhanzi rya Sacha Kat, nyuma y’iminsi amaze avugwaho kuba atwite ariko nta gihamya ihari, yamaze gushyira hanze amafoto y’uko amerewe ndetse akavuga ko bimuteye ishema . Sacha Kat umaze igihe kigera ku mezi ane adapfa kwigaragaza mu ruhame , mu byumweru bibiri bishize nibwo byagiye bihwihwiswa ko atwite ariko nta gihamya benshi mu babivugaga bari bafite , mu mafoto yashyize hanze, yagaragaje ko atewe ishema no kuba agiye kwitwa umubyeyi mu gihe cya (...)

Agasaro Sandrine benshi bazi ku izina ry’ubuhanzi rya Sacha Kat, nyuma y’iminsi amaze avugwaho kuba atwite ariko nta gihamya ihari, yamaze gushyira hanze amafoto y’uko amerewe ndetse akavuga ko bimuteye ishema .

Ngo ashimishijwe no kuba agiye kwibaruka

Sacha Kat umaze igihe kigera ku mezi ane adapfa kwigaragaza mu ruhame , mu byumweru bibiri bishize nibwo byagiye bihwihwiswa ko atwite ariko nta gihamya benshi mu babivugaga bari bafite , mu mafoto yashyize hanze, yagaragaje ko atewe ishema no kuba agiye kwitwa umubyeyi mu gihe cya vuba nubwo atarabona uwo bagomba kurushingana ngo yitwe mutima w’urugo nk’abandi bagore .

Mu butumwa amaze iminsi yandika kuri whatsapp, Sacha yagaragaje ko uko ateye muri iyi minsi bimuteye ishema rikomeye ndetse akaba azishima umunsi azibaruka imfura ye . Umusore uzitwa se w’uyu mwana Sacha atwite ntabwo aramenyekana kugeza ubu .

Nizzo yihakanye iyi nda ya Sacha ngo kuko hashize umwaka batandukanye

Abasore uyu muhanzikazi yagiye akundana nabo mu myaka yashize barimo umuhanzi mugenzi we Nizzo Mohamed wo mu itsinda rya Urban Boyz bihakana uyu mukobwa uyo uramutse ubabajije niba ari bo bamuteye inda. Iyi nkuru yo gutwita k’uyu mukobwa ikijya hanze, Nizzo yahise amwigarama avuga ko atari we wamuteye iyi nda kuko hashize umwaka wose batandukanye .

Sacha atewe ishema n’inda atwite nubwo atararushinga

Kuba uyu mukobwa baramaze gutandukana agafata umwanzuro wo uhita ashaka urubyaro, Nizzo ahamya ko ari ikintu cyiza ndetse amusabira umugisha ngo azabyare neza .

Sacha ugiye kwibaruka , ni umuhanzikazi uzwi cyane nk’uwifashishwa mu mashusho y’indirimbo, amafoto ye yagiye akoreshwa mu kwamamaza ku byapa . Uyu muhanzikazi yacikirije amashuri ye ageze mu mwaka wa kabiri mu mashuri yisumbuye .

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .