00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biography

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 4 January 2013 saa 06:33
Yasuwe :

Nitwa Kateshunga Agasaro Uwase Sandrine. Ndi umuhanzi nyarwanda ndirimba injyana ya RnB/Afrobeat n’izindi nyinshi.
Navutse kuwa 4 Mata 1993. Ndi mwene Kateshunga Emmanuel na Mukanshirimpaka Angelique. Ndi umwana wa gatatu mu muryango w’abana bane.
Amashuri y’ikiburamwaka nayize kwa Gisimba i Nyamirambo, abanza nyiga kuri APAPER Kicukiro. Ayisumbuye nayatangiriye kuri APE Rugunga nyuma njya kuyarangiriza kuri St Famille.
Ndi gusoza amashuri yisumbuye mu ishami ry’ubukerarugendo (Tourism (...)

Nitwa Kateshunga Agasaro Uwase Sandrine. Ndi umuhanzi nyarwanda ndirimba injyana ya RnB/Afrobeat n’izindi nyinshi.

Navutse kuwa 4 Mata 1993. Ndi mwene Kateshunga Emmanuel na Mukanshirimpaka Angelique. Ndi umwana wa gatatu mu muryango w’abana bane.

Amashuri y’ikiburamwaka nayize kwa Gisimba i Nyamirambo, abanza nyiga kuri APAPER Kicukiro. Ayisumbuye nayatangiriye kuri APE Rugunga nyuma njya kuyarangiriza kuri St Famille.

Ndi gusoza amashuri yisumbuye mu ishami ry’ubukerarugendo (Tourism Management)

Natangiye umuziki mu mwaka wa 2012 mpera kui ndirimbo “Igikwiye” naririmbanye na Danny nanone. Kujya mu muziki kwanjye ni uko nakundaga kubyina, nkabikora ntaririmba, nyuma Danny amsaba ko naririmba mu ndirimbo ye maze kumuririmbira bisanzwe nk’inshuti yumva ko mfite ijwi ryiza.

Mfite indirimbo ‘Nsobanurira’ naririmbanye na Bablee, ‘Ndaremba’ naririmbanye na Tom Close hamwe na ‘Wowe Gusa’.

Muri Ukuboza 2012 nerekeje muri Cote d’Ivoire aho nari natowe nk’umuhanzi uri mu cyiciro cy’umukobw aukizamuka mu bakobwa muri Afurika y’i Burasirazuba. Nahuriyeyo n’abahanzi bakomeye nka Chris Brown.

Ndateganya ko muri Mutarama 2013 nzakora indirimbo na Tonnx wo muri Kampala.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .