00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sacha yibarutse umukobwa atararushinga

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 1 September 2014 saa 08:58
Yasuwe :

Agasaro Sandrine benshi bazi ku izina ry’ubuhanzi rya Sacha Kat yibarutse umukobwa kuwa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2014.
Byatangiye kuvugwa ko Sacha atwite, ahagana muri Werurwe 2014, kuva icyo gihe kugeza ubu, uyu muhanzikazi ntiyapfaga kugaragara mu muziki cyangwa mu ruhame nk’uko byari bimeze mbere.
Se w’umwana Sacha yabyaye, ntaramenyekana neza kugeza ubu. Amakuru agera kuri IGIHE ahamya ko uyu mukobwa yaba yabyaranye n’umusore w’umu Deejay ari na we bakundanye nyuma yo gutandukana na (...)

Agasaro Sandrine benshi bazi ku izina ry’ubuhanzi rya Sacha Kat yibarutse umukobwa kuwa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2014.

Byatangiye kuvugwa ko Sacha atwite, ahagana muri Werurwe 2014, kuva icyo gihe kugeza ubu, uyu muhanzikazi ntiyapfaga kugaragara mu muziki cyangwa mu ruhame nk’uko byari bimeze mbere.

Se w’umwana Sacha yabyaye, ntaramenyekana neza kugeza ubu. Amakuru agera kuri IGIHE ahamya ko uyu mukobwa yaba yabyaranye n’umusore w’umu Deejay ari na we bakundanye nyuma yo gutandukana na Nizzo.

Bigitangira kuvugwa ko Sacha atwite, benshi baketse ko yaba yaratewe inda na Nizzo gusa uyu musore yahise amwigarama ndetse n’abandi bakekwaga babyamaganira kure.

Sacha yatewe inda nyuma yo gutandukana na Nizzo

Sacha, ni umuhanzikazi , anazwi cyane nk’uwifashishwa mu mashusho y’indirimbo, amafoto ye yagiye akoreshwa mu kwamamaza ku byapa . Uyu muhanzikazi yacikirije amashuri ye ageze mu mwaka wa kabiri mu mashuri yisumbuye ahita atangira kugaragara mu mashusho y’indirimbo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .