Ibi birori abyitabiriye nyuma yo kuva muri ‘New York Fashion Week’ yerekaniyemo imyambaro y’inzu z’imideli zitandukanye nka ‘Ulla Johnson’.
Umufite ni umwe mu banyemideli berekanye imyambaro mishya y’abagore ya ‘Richard Quinn’ mu birori bya ‘London Fashion Week’. Umuhanzi wayo yavuze ko igitekerezo cyaturutse ku buryo Umwamikazi Elizabeth II yambaraga n’abandi bagize umuryango w’ubwami bw’u Bwongereza.
Muri ibi birori kandi Umufite ari mu banyamideli bamuritse imyambaro y’abagore yakozwe na ‘JW Anderson’ yakozwe hagendewe ku buzima bwa buri munsi bwo mu Bwongereza.
Mu kiganiro na IGIHE Umufite Anipha, yavuze ko bimushimisha cyane kuba akomeje kwitabira ibirori mpuzamahanga mu kumurika imideli.
Ati “Aba ari ibyishimo bikomeye, buri wese umurika imideli izi ziba ari inzozi ze iyo bibaye rero aba ari ugishima Imana, kuko uba uri gutera imbere.”
Yakomeje avuga ko kuri ubu yerekeje mu Butaliyani aho agiye kwitabira ibirori bya ‘Milan Fashion Week’.
Umufite Anipha asanzwe akorana n’ikigo cy’imideli Elite Modeling Agency Network’ cyamufashije kugera ku ruhando mpuzamahanga. Mu mwaka ushize nibwo yatangiye gukorana na ‘The Society Management’ y’i New York.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!