00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samputu agiye gutangira ibitaramo byo guhimbaza Imana mu mahoteli

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 30 September 2013 saa 01:04
Yasuwe :

IGIHE duheruka kubatangariza ko umuhanzi Jean Paul Samputu ateganya kuzajya aririmbira indirimbo zihimbaza Imana mu tubare, mu tubyiniro n’ahandi hantu mu rwego rwo kwamamaza inkuru nziza kuri bose.
Inkuru yabaye impamo kuko ubu buri wa mbere, Samputu azajya aririmba indirimbo zihimbaza Imana muri Hotel Mille Collines, nk’uko yabitangarije kuri facebook.
Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe (wall) rwa facebook, Samputu yagize ati “Bavandimwe muze duhimbaaze Imana. Ejo ku wa mbere guhera saa (...)

IGIHE duheruka kubatangariza ko umuhanzi Jean Paul Samputu ateganya kuzajya aririmbira indirimbo zihimbaza Imana mu tubare, mu tubyiniro n’ahandi hantu mu rwego rwo kwamamaza inkuru nziza kuri bose.

Inkuru yabaye impamo kuko ubu buri wa mbere, Samputu azajya aririmba indirimbo zihimbaza Imana muri Hotel Mille Collines, nk’uko yabitangarije kuri facebook.

Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe (wall) rwa facebook, Samputu yagize ati “Bavandimwe muze duhimbaaze Imana. Ejo ku wa mbere guhera saa kumi n’ebyiri (18h00), kuri Hotel Milles collines, jyewe na bagenzi bange (Revival Band) tuzahimbaza, turamye, dusingize Imana mu ndirimbo n’imbyino”.

Umuhanzi Samputu akunze gutumirwa mu bitaramo nk'intumwa y'Amahoro ku Isi

Aganira na IGIHE, Sasmputu yavuze ko azajya aririmba indirimbo zihimbaza Imana gusa. Yavuze kandi ko azajya aba ari kumwe na Revival Band.

Ati "Imana igomba guhimbarizwa ahantu hose, ni uburyo bushya ntangiye bwo kogeza no gutanga ubutumwa bwiza nkoresheje ubuhanzi".

Uretse ubuhanzi, Samputu asanzwe ari n’umubwirizabutumwa n’intumwa y’Amahoro ku isi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .