00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samputu n’Umunya-Scotland basohoye amashusho y’indirimbo ivuga kuri Jenoside

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 28 May 2014 saa 02:21
Yasuwe :

Umuririmbyi w’umunyarwanda Jean Paul Samputu yifatanyije n’umunya-Scotland Iain Stewart baririmbana indirimbo bise ‘Rwandan Dream” ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, muri Mata 1994.
Rwandan Dream yakorewe mu Rwanda no muri Scotland yaba mu majwi no mu mashusho kuva mu mwaka wa 2013.
Iain Stewart wakoranye na Samputu iyi ndirimbo ni umuhanzi ukomoka muri Scotland akaba akunze no kugaragara mu bikorwa byo gukangurira abantu amahoro. Ibi bihura n’ibyo Samputu akora kuko nawe (...)

Umuririmbyi w’umunyarwanda Jean Paul Samputu yifatanyije n’umunya-Scotland Iain Stewart baririmbana indirimbo bise ‘Rwandan Dream” ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, muri Mata 1994.

Iain Stewart na Samputu ari nabo baririmbye iyi ndirimbo bafatanyije na Thousand Hills Band. Kuri ubu Samputu ari mu Bwongereza.

Rwandan Dream yakorewe mu Rwanda no muri Scotland yaba mu majwi no mu mashusho kuva mu mwaka wa 2013.

Iain Stewart wakoranye na Samputu iyi ndirimbo ni umuhanzi ukomoka muri Scotland akaba akunze no kugaragara mu bikorwa byo gukangurira abantu amahoro. Ibi bihura n’ibyo Samputu akora kuko nawe asanzwe ari amabasaderi w’amahoro.

Aba bahanzi batangaza ko bakozee iyi ndirimbo bagamije gukangurira u Rwanda n’Isi amahoro arambye. Aha bavuga ko umuziki wabo hari icyo wafasha mu kubaka u Rwanda ngo ruzarushaho kubera rwiza abavuka ubu n’abazabakomokaho.

Reba indirimbo ’Rwandan Dream hano

Izina ‘Rwandan Dream’ ngo barihisemo kuko batekereza ko u Rwanda rushobora kuba urumuri rwamurikira isi yose.

Aba bahanzi bajya baririmbira abantu iyi ndirimbo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .