00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samputu na Iain Stewart bagiye kumurika album ‘Rwandan Dream’ muri Ecosse

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 1 November 2014 saa 10:57
Yasuwe :

Rwandan Dream, album y’indirimbo yahuriweho n’abahanzi Jean Paul Samputu ukomoka mu Rwanda na Iain Stewart wo muri Ecosse hamwe n’abana bo mu Agahozo Shalon bari mu itsinda ryitwa Window of peace; izamurikwa kuwa 4 Ugushyingo mu Mujyi wa Glasgow muri Ecosse. Mu kiganiro na Jean Paul Samputu uri mu Bwongereza, yatangaje ko bishimiye kuba iyi album Rwanda dream igiye kujya hanze ndetse bazanakora igitaramo cyayo mu Rwanda mu kwezi k’Ukuboza. Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, Iain Stewart (...)

Rwandan Dream, album y’indirimbo yahuriweho n’abahanzi Jean Paul Samputu ukomoka mu Rwanda na Iain Stewart wo muri Ecosse hamwe n’abana bo mu Agahozo Shalon bari mu itsinda ryitwa Window of peace; izamurikwa kuwa 4 Ugushyingo mu Mujyi wa Glasgow muri Ecosse.

Mu kiganiro na Jean Paul Samputu uri mu Bwongereza, yatangaje ko bishimiye kuba iyi album Rwanda dream igiye kujya hanze ndetse bazanakora igitaramo cyayo mu Rwanda mu kwezi k’Ukuboza.

Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, Iain Stewart ubwo yazaga mu Rwanda gushyingiranwa n’Umunyarwandakazi bakundanye, yatangaje ko akunda u Rwanda ari nayo mpamvu yahisemo kururirimba no kurushakamo.

Iain Stewart yarushinganye n’Umunyarwandakazi

Icyo gihe yagize ati “Namenye Jean Paul Samputu ubwo yazaga gutanga ubuhamya mu Bwongereza ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nahise mpura na Samputu nifuza kugira ibikorwa dufatanya dufatanya kwandika no gukora iyi Album Rwanda Dream, iyi ndirimbo igamije gukangurira u Rwanda n’Isi amahoro arambye. Twumva umuziki wacu hari icyo wafasha mu kubaka u Rwanda ngo rurusheho kubera rwiza abavuka ubu n’abazabakomokaho.”

Kuri gahunda y’umunsi wo kumurika Album ‘Rwanda Dream’ muri Ecosse, hagaragaraho ko mu bazitabira ibirori harimo n’uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza Amb. Williams Nkurunziza.

Samputu na Iain Stewart bagiye kumurika album ‘Rwandan Dream’ muri Ecosse

Abana barererwa mu Gahozo Shalon nabo baririmbye kuri iyi album, nabo bazagira icyo bavuga muri uyu muhango ariko hifashishijwe ikoranabuhanga kuko bo bazaba bari mu Rwanda nk’uko Samputu yabitangaje.

Ibi birori bizabera ahitwa Glasgow City Chambers kuwa 4 Ugushyingo 2014 guhera saa ine z’amanywa.

Reba indirimbo Rwandan Dream hano:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .