00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samputu ntiyiyumvisha uburyo Riderman ari mu bahanzi bakunzwe

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 22 July 2013 saa 11:14
Yasuwe :

Umwe mu bahanzi bafatwa nk’inararibonye mu muziki nyarwanda Jean Paul Samputu, w’imyaka 51, avuga ko yatangajwe cyane no kubana Riderman aza mu bahanzi bakunzwe cyane kandi ko yifuza kumenya ibanga akoresha.
Ibi yabivugiye i Rubavu nyuma y’igitaramo abahanzi 11 bari mu irushanwa rya PGGSS III bahakoreye, aho Riderman yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe nka “Horo” na “Bombori-Bombori”.
Mu kiganiro na Radio Salus, Samputu yemera ko bigaragarira buri wese ko Riderman akunzwe cyane ugereranyije (...)

Umwe mu bahanzi bafatwa nk’inararibonye mu muziki nyarwanda Jean Paul Samputu, w’imyaka 51, avuga ko yatangajwe cyane no kubana Riderman aza mu bahanzi bakunzwe cyane kandi ko yifuza kumenya ibanga akoresha.

Ibi yabivugiye i Rubavu nyuma y’igitaramo abahanzi 11 bari mu irushanwa rya PGGSS III bahakoreye, aho Riderman yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe nka “Horo” na “Bombori-Bombori”.

Mu kiganiro na Radio Salus, Samputu yemera ko bigaragarira buri wese ko Riderman akunzwe cyane ugereranyije n’abo bahatana muri Primus Guma Guma Super Star III. Akavuga ariko ko mubyo Riderman yaririmbye byose nta jambo na rimwe yigeze yumvamo bityo ko atiyumvisha uburyo abantu bakunze ibyo yaririmbye.

Samputu yagize ati “Hari umuntu nabonye abantu bakunda [Riderman] ariko na n’ubu sindamenya ibanga rye. Nabonye abantu bose basaze (bamwishimiye) ariko ngategereza ijambo nibura mu byo avuga ariko sindyumve. Ndacyagerageza kubaza abantu ngo menye ni iki cyatumye bamukunda kurusha abandi, byantangaje!”

Benshi mu bahanzi bo ha mbere bakunze guhanga indirimbo zibanda ku gutanga ubutumwa kurusha cyane ku kuririmba bitaka cyangwa se biririmbira ibijyanye no kwishimisha nk’uko nyinshi mu ndirimbo zikunzwe cyane z’umuraperi Riderman zimeze.

Bamwe mu bahanzi b’ubu bakunze kunegwa ko batifashisha gukundwa kwabo no kumenyekana ngo bagire inama abaturage, ahubwo bakibanda mu kwiririmbira urukundo cyangwa se ibijyanye no kwishimisha gusa.

Umuhanzi Samputu yari ari kumwe na Alain Muku muri iki gitaramo cyabereye i Rubavu.

Umva ikiganiro Samputu yagiranye na Radio Salus:

Samputu avuga ko akibaza abantu ngo amenye ibanga Riderman akoresha ngo akundwe
Riderman aririmba mu karere ka Rubavu
Abafana ba Riderman bamugaragariza ko bamukunze cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .