00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samputu aranenga bikomeye abayobozi b’amadini b’abakristu ku izina

Yanditswe na
Kuya 22 September 2013 saa 12:27
Yasuwe :

Umuhanzi akaba n’umuvugabutumwa, Jean Paul Samputu, yanenze bikomeye abavugabutumwa yita ko bahora barwanira ubuyobozi mu madini n’insengero nyamara mu mitima yabo atari abakristu.
Ubu butumwa Samputu yabutanze abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, aho yanditse agira ati “Wifuje kuba Padiri uramuba, wifuza kuba Pasiteri uramuba, wifuza kuba Musenyeri uramuba, wifuza kuba Apotre uramuba… None kuki utifuza kuba umukristu?”
Aganira na IGIHE, Samputu yagize ati “Mu bushakashatsi mpora nkora kuva (...)

Umuhanzi akaba n’umuvugabutumwa, Jean Paul Samputu, yanenze bikomeye abavugabutumwa yita ko bahora barwanira ubuyobozi mu madini n’insengero nyamara mu mitima yabo atari abakristu.

Ubu butumwa Samputu yabutanze abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, aho yanditse agira ati “Wifuje kuba Padiri uramuba, wifuza kuba Pasiteri uramuba, wifuza kuba Musenyeri uramuba, wifuza kuba Apotre uramuba… None kuki utifuza kuba umukristu?”

Umuhanzi Smaputu atanga ikiganiro i Liban nk'intumwa y'Amahoro

Aganira na IGIHE, Samputu yagize ati “Mu bushakashatsi mpora nkora kuva ku mahano yabaye muri Jenosode yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’ibindi, nsanga iyo Abanyarwanda tuza kuba abakristu nyabo batari ku izina, nta Jenoside yari kuba; nyamara abitwaga abakristu bahindutse abanyamoko bakora ibitajyanye n’ubukirisitu biyitiriraga; wasangaga umukuru w’Itorero ariwe ufata iya mbere mu kwica intama ze. None se wavuga ko umushumba cyangwa umukuru w’Itorero wakoraga ibi yakwitwa umukristu?”

Yongeyeho ati “Reka da! Tuvuge ubu, dufate urugero ejobundi muri ADEPR, abitwa abashumba bagombye kuragira intama no kuba intangarugero y’ubukristu nyabwo, berekanye ko nubwo bitwa abashumba ibikorwa byabo byerekanye ko atari abakristu ndetse biba ngombwa ko bajyanwa mu ngando kugororwa; Ngaho, wambwira ko Umukirisitu cyangwa Umushumba yagakwiye kujya kwigishwa uko agomba kwitwara mu buzima? Urumva se ntari nkwiye kuvuga aya magambo? Uru ni rumwe mu ngero rwatuma buri wese yibaza kuri iki kibazo.”

Samputu akomeza ashimira abatekereje kubajyana mu ngando kuko byibura babibukije uko bagomba kwitwara nk’abakristu.

Uyu muhanzi kandi yashimangiye ko nubwo bimeze gutya atari bose bagaragaraho kuba atari abakirisitu ba nyabo.

Ati “Iyo mvuze ngo yewe padiri, pasiteri, musenyeri, apôtre n’abandi igihe kirageze ngo mube ‘abakirisitu’ simba nshatse kuvuga ko abapasiteri bose cyangwa abasenyeli bose atari abakirisitu. ariko dukurikije ibigaragara hanze aha kandi ugasanga abantu baraceceka gusa, nk’umuvugabutumwa ntiwaceceka nta n’icyo waba ukora utabivuzeho ngo twikubite agashyi. Usanga bamwe muri bo ari abakirisitu ku izina gusa, ntibashyira mu bikorwa amahame y’ijambo ry’Imana nk’uko Bibiliya ibivuga”.

Samputu kuri ubu ukubutse mu Buholandi aho yatanze ikiganiro ku mahoro, kubabarira n’ubwiyunge, akomeza atangaza ko igihe kigeze ngo ibikorwa by’umukristu bisumbe izina gusa.

Samputu; intumwa y'amahoro ku isi
Umuhanzi Samputu mu nama mpuzamahanga y'Amahoro n''ubwiyunge; aha yari ari muri bane basabwe kugira ijambo babwira Isi

Ubwo twaganiraga akaba yagize ati “Nifashishije umurongo wo muri Bibiliya muri Yohani 13:35 aho Yesu abwira intumwa ze natwe twese ati ‘Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye: Nimukundana’”. Yongerho ati: “Ese uko mubibona cyangwa mubikurikirana hanze aha turakundana?”

Samputu ati “ko abitwa ko ari abashumba n’abakuru b’amatorero, intego yabo yambere yakabaye kwigisha urukundo, bamwe muri bo ubwoba bakaba batarufite abo bigisha bazamera gute? Bazera imbuto ki? Bazabaha se icyo batagira?”

Uyu muhanzi Samputu yashoje avuga ko abantu bagombye kuba abakristu cyangwa kwifuza kuba abakristu mbere yo kwifuza kugira inshingano runaka mu madini kuko inshingano ya mbere yakabaye iyo kuba Umukirisitu ibindi bikaziraho.

Samputu yabanje kuririmba indirimbo ivuga kubabarira n’ubumwe n’ubwiyunge

Aha akaba ashimangira ko abantu bakagombye kuba icyaremwe gishya kuruta icyo wakwiyitirira icyo aricyo cyose.

Ati “Usanga umuntu aba umututsi kurusha uko ari umukirisitu, cyangwa ari umuhutu kurusha uko ari umukirisitu, cyangwa ari umunyedini runaka kurusha uko ari umukirisitu. Iyo uri umukirisiti, uba uri icyaremwe gishya, ibyo byose biba bivuyeho yewe n’ubunyarwanda bwavaho ukaba umukirisitu gusa”.

Soma amateka y’umuhanzi Jean Paul Samputu n’ibihembo yegukanye ku rwego mpuzamahanga


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .