00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samputu, ibyo yanyuzemo byahaye ikindi cyerekezo inganzo ye

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 15 September 2013 saa 05:15
Yasuwe :

Ubwo yatangaga ubuhamya aho yari yatumiwe mu mujyi wa Hague ho mu gihugu cy’u Buholandi agamije kwigisha ku kubabarira n’ubumwe n’ubwiyunge, umuhanzi nyarwanda Jean Paul Samputu yatangaje ko kuba umuhanzi mushya yabitewe no kuba yarabuze abe muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Ubwo yahabwaga umwanya wo kuganira n’abitabiriye ikiganiro, Jean Paul Samputu yabanje kwifashisha indirimbo ye ivuga ku babarira nk’inzira iganisha ku bumwe n’ubwiyunge, nuko atangira kuvuga mu buzima yanyuzemo bugoye nyuma (...)

Ubwo yatangaga ubuhamya aho yari yatumiwe mu mujyi wa Hague ho mu gihugu cy’u Buholandi agamije kwigisha ku kubabarira n’ubumwe n’ubwiyunge, umuhanzi nyarwanda Jean Paul Samputu yatangaje ko kuba umuhanzi mushya yabitewe no kuba yarabuze abe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubwo yahabwaga umwanya wo kuganira n’abitabiriye ikiganiro, Jean Paul Samputu yabanje kwifashisha indirimbo ye ivuga ku babarira nk’inzira iganisha ku bumwe n’ubwiyunge, nuko atangira kuvuga mu buzima yanyuzemo bugoye nyuma yo kubura ababyeyi muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Samputu asubiza ibibazo ku kiganiro yatanze cyo kubabarira:

Ati “Narahungabanye cyane, nsanze ababyeyi banjye n’abavabdimwe babjye barabishe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, navujwe na zimwe mu nshuti zanjye kugira gno nongere kuba muzima kandi narasenze ijambo ry’Imana rinkiza ibikomere nagize”.

Ariko ubu nyuma yo kwiyunga no kubabarira uwamwiciye ababyeyi, ubu uwabishe niwe nshuti ikomeye y’abana banjye, ariko iyo ntasenga ngo niyambaze ijambo ry’Imana sinari kugira amahoro nk’ayo mfite ubu kuko byanamfashije no kureka ibiyobyabwenge n’ibisindisha nafataga”.

Samputu avuga ko yababariye Eugene na Vincent bamwiciye ababyeyi n’abavandimwe.

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo y’Abaholande, Samputu yatangaje kandi ko impamvu mbere atajyaga atora byaterwaga n’uko yumvaga abanyapolitiki babeshaya atakwifatanya atabashyigikira atora, ati “Ariko mu 2010 natangiye gutora bitewe nuko bnumvaga ngomba kugira uruhare mu kwubaka igihugu cyanjye no gufasha politiki y’u Rwanda”.

Jean Paul Samputu yatumiwe nk’umunyafurika wenyine hamwe mu bantu icyenda batumiwe na TEDxHagueAcademy baturutse hirya no hino ku isi mu nama mpuzamahanga y’Amahoro n’Ubutabera.

Bagenzi be bari bari kumwe ni Neal Katyal, Vithika Yadav, Hadi Marifat, Hauwa Ibrahim, Michael Liu, Iduvina Hernandez, Theodor Meron na Faisal Attrache bavugaga ku nsanganyamatsiko zitandukanye, zirimo “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ” n’ibindi bijyanye na politiki.
Samputu yabanje kuririmba indirimbo ivuga kubabarira n’ubumwe n’ubwiyunge

Umuhanzi Samputu mu nama mpuzamahanga y'Amahoro n''ubwiyunge; aha yari ari muri bane basabwe kugira ijambo babwira Isi
Samputu; intumwa y'amahoro ku isi
Jean Paul Samputu ari kumwe n'umujyanama we Honore Iyakaremye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .