Jean Paul Samputu azagera muri Australie ku itariki ya 17 Nzeri kugera kuwa 26 Nzeri 2016. Azakora ibitaramo bikomeye anatange ibiganiro byerekeye amahoro mu Mijyi ya Sydney, Brisbane na Melbourne.
Yanatumiwe nka Ambasaderi w’amahoro mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda batuye muri Australie kwizihiza umunsi w’amahoro ku Isi uzaba ku itariki ya 21 Nzeri 2016.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Samputu yavuze ko ari ishema rikomeye kuri we. Ati “Natumiwe muri Australie aho nzatanga ibiganiro ku bijyanye n’amahoro nkanagakora n’ibitaramo bya muzika guhera tariki ya 17 Nzeri, bizabera mu mijyi wa ya Sydney, Brisbane na Melbourne.”
Yongeraho ati “Ni ibintu binshimishije cyane kuko ni ubwa mbere umuririmbyi w’Umunyarwanda agiye gukora igitaramo kuri uru rwego muri kiriya gihugu cya Australia, bikaba ari ibintu kandi byiza no ku banyarwanda bahatuye.”
Mu byo yishimiye cyane ngo ni uko igihe azamara muri Australie azahura n’Abanyarwanda bahatuye akabaririmbira abakumbuza ibyiza u Rwanda n’umuco abinyujije mu muziki.
Ati “Nishimiye kuzaganira nkanataramira Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Australie, nkabakumbuza u Rwanda n’umuco wacu mu njyana ya muzika yanjye.”
Kaminuza ya Sydney muri Australia yatumiye Samputu nyuma y’inkuru zacicikanye zivuga ku gitabo Umunyamerika Brent Swason yanditse kuri muzika y’uyu muririmbyi w’Umunyarwanda.
Yavuze ko aho aba mu mahanga ashyira imbere cyane kwigisha abo mu bindi bihugu aho u Rwanda rugeze no kurukundisha abatararugeramo abinyujije mu biganiro atanga.
Ati “U Rwanda ndarugendana nkarukorera cyane ahubwo hanze kurusha iyo nicaye mu gihugu[Rwanda]. Kuko aho ngiye mpahindura u Rwanda mu nganzo, mu biganiro ntanga [...] Inshingano y’umuhanzi nyarwanda ni ukwerekana isura nziza y’aho uvuka biciye mu muco no mundangagaciro zacu.”
Uretse no kuba yaragizwe Ambasaderi w’amahoro, Jean Paul Samputu ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bazwi ku rwego mpuzamahanaga. Aherutse kwandikwaho igitabo « Rwanda’s Voice: An Ethnomusicological Biography of Jean-Paul Samputu » cyanditswe n’Umunyamerika Swanson Brent wo muri Kaminuza ya Miami, wakoze ubushakashatsi kuri muzika y’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO