00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Samputu yatumiwe gutanga ikiganiro mu Buholandi

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 17 July 2013 saa 10:51
Yasuwe :

Umuhanzi Jean-Paul Samputu, usanzwe ari intumwa y’amahoro, yatumiwe gutanga ikiganiro ku nsanganyamatsiko ivuga ku hazaza h’amahoro n’ubutabera ku isi kizabera i La Haye mu Buholandi tariki ya 9 Nzeli 2013.
Samputu yatumiwe muri ibi biganiro n’umuryango usanzwe utegura ibiganiro ku nsanganyamatsiko ku bintu bitandukanye ariko ukibanda ku guhanga udushya, amahoro, ubutabera n’uburenganzira bwa muntu witwa TEDx.
Uyu muryango TEDx, usanzwe utumira abantu b’ibikomerezwa ku isi yose bafite ibintu (...)

Umuhanzi Jean-Paul Samputu, usanzwe ari intumwa y’amahoro, yatumiwe gutanga ikiganiro ku nsanganyamatsiko ivuga ku hazaza h’amahoro n’ubutabera ku isi kizabera i La Haye mu Buholandi tariki ya 9 Nzeli 2013.

Samputu yatumiwe muri ibi biganiro n’umuryango usanzwe utegura ibiganiro ku nsanganyamatsiko ku bintu bitandukanye ariko ukibanda ku guhanga udushya, amahoro, ubutabera n’uburenganzira bwa muntu witwa TEDx.

Uyu muryango TEDx, usanzwe utumira abantu b’ibikomerezwa ku isi yose bafite ibintu by’umwihariko babashije kugeraho mu kubaka amahoro no gukangurira rubanda kubana neza no kwirinda amakimbirane.

Mu bagiye batumirwa gutanga ibiganiro ku nsanganyamatsiko zitandukanye harimo nka Musenyeri Dismond tutu wo muri Afurika y’Epfo, Michelle Obama umufasha wa Barack Obama n’abandi.

Samputu atangaza ko yishimiye kuba yaratumiwe gutanga ikiganiro ku hazaza h’amahoro n’ubutabera ku isi.

Aganira na IGIHE, yagize ati ‘’Byaranshimishije kuba barantekerejeho bakabona hari ibyo nshobora kuba nasangiza abandi ku isi. Nsanzwe ntanga ibiganiro ku rwego mpuzamahanga nk’intumwa y’amahoro ariko iki kiranshimishije cyane ni uko ibi biganiro natumiwemo bivuga ku nsanganyamatsiko ikomeye cyane ; amahoro n’ubutabera mu bihe bizaza ntawe bidashishikaje kuri iyi si ya none".

Iki kiganiro kizatangwa na Samputu kizakurikirwa n’abantu biganjemo abanyeshuli, urubyiruko, abanyamategeko, abarimu muri za kaminuza ndetse hanashyirweho uburyo bw’ikoranabuhanga ku buryo kizakurikiranwa no ku isi yose ku babishaka hakoreshejwe (Live Streaming).

Samputu kandi atangaza ko kuba ahantu azavugira haragiye havugira abantu bakwitwa ibikomerezwa ku isi ari iby’agaciro kuri we ndetse cyane cyane no ku Rwanda bikazanaruhesha ishema.

Amwe mu mateka ya Samputu


Jean Paul Samputu yavutse tariki 15 Werurwe 1962. Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, akanaba n’umucaranzi w’umunyarwanda umaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga nk’umwe mu bahanzi bakomeye bakomoka ku mugabane wa Afurika.

Mu buhanzi bwe, Samputu yegukanye ibikombe byinshi birimo na KORA.

Tariki 18 Ugushyingo 2007, Samputu yagizwe intumwa y’amahoro n’umuryango witwa ‘’Universal Peace Federation’’,. Samputu yashinze kandi anayobora umuryango ufasha witwa Mizero Foundation ufite icyicaro i Remera ho mu Mujyi wa Kigali.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .