00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samputu arifuza ko abafana batoranya indirimbo ze 15 zakunzwe kurusha izindi

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 22 June 2012 saa 05:20
Yasuwe :

Mu kwizihiza yubire y’imyaka 50 amaze avutse n’imyaka 35 amaze mu buhanzi, Jean Paul Samputu arasaba abakunzi be kumufasha gutoranya indirimbo ze 15 zakunzwe kurusha izindi bityo zigashyirwa hamwe nk’impano ikomeye azatanga ku itariki 30 Kamena ubwo azizihiza iyi yubire izabera Car Wash, guhera I saa munani z’amanywa(14h00’).
Izi ndirimbo Samputu avuga ko azazimurika ku mugaragaro kuri uwo munsi, zitwa The Best of Samputu.
Jean Paul Samputu nk’umuhanzi w’umunyarwanda wamenyakanye cyane mu (...)

Mu kwizihiza yubire y’imyaka 50 amaze avutse n’imyaka 35 amaze mu buhanzi, Jean Paul Samputu arasaba abakunzi be kumufasha gutoranya indirimbo ze 15 zakunzwe kurusha izindi bityo zigashyirwa hamwe nk’impano ikomeye azatanga ku itariki 30 Kamena ubwo azizihiza iyi yubire izabera Car Wash, guhera I saa munani z’amanywa(14h00’).

Izi ndirimbo Samputu avuga ko azazimurika ku mugaragaro kuri uwo munsi, zitwa The Best of Samputu.

Jean Paul Samputu nk’umuhanzi w’umunyarwanda wamenyakanye cyane mu karere ndetse no ku Isi yose kubera ibihangano bye byakoze ku mitima ya benshi, yatwaye ibihembo byinshi mpuzamahanga ndetse anakora ibitaramo ahantu henshi kandi hakomeye ku Isi harimo no mu muryango w’Abibumbye i New York.

Mu rwego rwo gushimisha abakunzi be ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange, Jean Paul Samputu arifuza gufatanya nabo gutegura urutonde rw’indirimbo 15 zakunzwe cyane kurusha izindi (The Best of Samputu), zigashyirwa kuri Audio CD izacuruzwa muri icyo gitaramo ndetse na nyuma yacyo. Umuntu wese akaba ashobora gufasha muri iki gikorwa yitorera indirimbo yakunze yumva yaza kuri uru rutonde, yandika hasi iyo yumva yakunze.

Iki gitaramo cyo kwizihiza yubire y’imyaka 50 y’umuhanzi Samputu kizaba kirimo benshi mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda. Kwinjira bizaba ari amafaranga 2000 na 3000.

Samputu aririmba mu nama mpuzamahanga y'Amahoro

Kuri uyu munsi wo kwizihiza yubire y’imyaka 50, umuhanzi Samputu, wabaye Intumwa y’amahoro muri Federasiyo Y’isi y’Amahoro (International Federation for World Peace) mu 2007, arateganya kumurika ku mugaragaro ibihembo yahawe hirya no hino ku isi birimo:

2009 – Igihembo cya World Vision International Peacemaking Award

2008 – Igihembo cya Tipperary Peace Prize (yatowemo)

2006 – Igihembo cy’umuhanzi w’umwaka mu irushanwa mpuzamahanga ry’abanditsi b’indirimbo mu irushanwa rya "Psalm 150".

2006 – Igihembo cya Pam award nka Best Artist of the Year.

2005 – Igihembo cya The Spirituality & Healing Competition kuri Album "Testimony from Rwanda".

2004 – Igihembo cy’umwe mu bahanzi 2 gusa ba Afurika bagaragaye mu gitaramo mpuzamahanga I cy’imico (World Culture Open) muri Lincoln Center i New York.

2004 – Igihembo cya Kim’s East African Award, muri Uganda.

2003 – Igihembo cya Most Promising African Artist Kora Award kubw’indirimbo ye Ange Noir.

2003 – Igihembo cy’uwaje mu bahatanira igihembo cya Best African Traditional Artist Kora Award kubw’indirimbo ye Nyaruguru.

Urubuga rwa Wikipedia ruvuga ko umuhanzi Samputu ari ari umwe mu bahanzi ba mbere muri Afurika ku rwego mpuzamahanga.

Anazwi cyane mu itsinda Ingeri na nyampinga mu myaka ya 1980 n’1990.

Zimwe mu ndirimbo ze ni:

  • - Suzuki (1983 arikumwe Orchestre Nyampinga)
  • - Ingendo y’abeza (1984 arikumwe Orchestre Nyampinga)
  • - Tegeka Isi (1985 solo album)
  • - Mr. Bigirumwami (1986 arikumwe Orchestre Ingeli )
  • - Rwanda rwiza (1987 single)
  • - Bahizi beza (1991 solo album)
  • - Twararutashye (1993)
  • - Kenyera inkindi y’ubuzima (1995)
  • - Mutima w’urugo (1996)
  • - Ubaha nkiremwa muntu (1997)
  • - Ubuphura buba Munda (1997)
  • - Igihe Kirageze (1999)
  • - Disi garuka (2000)
  • - Abaana (2003)
  • - Testimony from Rwanda (2004)
  • - Ubwiyunge (2011)

Ubwiyunge, imwe mu ndirimbo Samputu yahimbye:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .