00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samputu yizihizanyije yubile y’imyaka 50 n’abo muri Canada ari mu Rwanda

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 30 June 2012 saa 12:46
Yasuwe :

Mu gitaramo cya mbere cya VIP cy’umuhanzi Jean Paul Samputu cyo kwizihiza imyaka 50 y’amavuko n’imyaka 35 amaze mu buhanzi yifatanyije (inyumvankumve n’imbonankubone) n’umuhanzi baririmbanye muri Orchestre Ingeli witwa Ufiteyezu Blaise De Gaule uba muri Montreal muri Canada, hamwe na Robert Jackson umwe mu bo babanye wari uri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Uretse aba babiri bafashe ijambo bakanatanga ubuhamya muri iki gitaramo cyabereye muri Serena Hotel i Kigali ku mugoroba wo kuwa 29 Kamena (...)

Mu gitaramo cya mbere cya VIP cy’umuhanzi Jean Paul Samputu cyo kwizihiza imyaka 50 y’amavuko n’imyaka 35 amaze mu buhanzi yifatanyije (inyumvankumve n’imbonankubone) n’umuhanzi baririmbanye muri Orchestre Ingeli witwa Ufiteyezu Blaise De Gaule uba muri Montreal muri Canada, hamwe na Robert Jackson umwe mu bo babanye wari uri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Uretse aba babiri bafashe ijambo bakanatanga ubuhamya muri iki gitaramo cyabereye muri Serena Hotel i Kigali ku mugoroba wo kuwa 29 Kamena 2012, iki gitaramo cyakurikirwaga n’abantu basaga ijana (100) bo mu bihugu bitandukanye byo ku migabane yose y’isi binyuze kuri Internet ku rubuga rwa www.unitedafricalive.tv.

Ibi yabifashijwemo na Kompanyi ya Holy Multimedia mu bufatanye na Moriah Entertainment Group, basanzwe bategura bakanerekana ibirori bikomeye ku buryo bwa Live mu mashusho-Live Streaming.

Mu ijambo rye, Jean Paul Samputu yibanze ku gushima abantu bose bagize uruhare mu kumufasha gutwara ibikombe byinshi mu buhanzi. Yashimiye cyane Niyitunga Aaron, wamufashije mu gutunganya nyinshi mu ndirimbo zatwaye ibihembo mpuzamahanga izi rimo ‘Nyaruguru’, n’abapasteri batumye arokoka akemera Imana mu 2003, hamwe n’abamufashije ubwo yajyaga kuba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Iki gitaramo cyaranzwe no kuririmba zimwe mu ndirimbo zagiye zikundwa z’umuhanzi Jean Paul Samputu, ubuhamya bwatanzwe n’abanzi bagenzi be babanye n’abo batangiranye mu buhanzi. Hari hari umugore we, abana be, bakuru be na bashiki be n’izindi nshuti nyinshi z’umuryango ziganjemo abahanzi.

Bamwe mu bahanzi bari bahari harimo Mani Martin, Masamba Intore, Munyanshoza Dieudonée (Mibirizi), Abaririmbyi bo muri Korali Coeur International n’abandi.

Ikindi gitaramo nk’iki noneho cyo kiri rusange giteganijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Kamena 2012, guhera saa munani z’amanywa (2PM) muri Car Wash, aho kwinjira ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2000 Rfw).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .