00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Samputu yimuye itariki yo kuzizihiza yubile y’imyaka 50

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 17 March 2012 saa 07:48
Yasuwe :

Buri tariki ya 15 Werurwe, umuhanzi Jean Paul Samputu yizihiza isabukuru y’amavuko. Kuri iyi nshuro mu 2012, Jean Paul Samputu yuzuzaho imyaka 50 y’amavuko yahisemo kutizihiza uyu munsi kuko yawimuriye mu kwezi kwa Karindwi kugira ngo azabe ari kumwe n’umuryango we.
Mu kiganiro na IGIHE Samputu yavuze ko yifuje kuzizihiza uyu munsi ari kumwe n’umuryango we wose, urimo abana be barimo kwiga muri Amerika ashaka ko bazaba bari kumwe mu Rwanda. Yagize ati:”Yubile ni ikintu gikomeye ntabwo nakora (...)

Buri tariki ya 15 Werurwe, umuhanzi Jean Paul Samputu yizihiza isabukuru y’amavuko. Kuri iyi nshuro mu 2012, Jean Paul Samputu yuzuzaho imyaka 50 y’amavuko yahisemo kutizihiza uyu munsi kuko yawimuriye mu kwezi kwa Karindwi kugira ngo azabe ari kumwe n’umuryango we.

Mu kiganiro na IGIHE Samputu yavuze ko yifuje kuzizihiza uyu munsi ari kumwe n’umuryango we wose, urimo abana be barimo kwiga muri Amerika ashaka ko bazaba bari kumwe mu Rwanda. Yagize ati:”Yubile ni ikintu gikomeye ntabwo nakora Yulire ngo nyizihize njyenyine.”

Uyu muhanzi avuga ko hari benshi bari bifuje kwizihiza iyi yubire y’imyaka 50 amaze ku Isi ariko abasaba ko bayishyira mu kwezi kwa karindwi. Muri bo harimo Ingoma Music, umuryango yashinze wa “Amizero Children Foundation” ndetse n’inshuti ze.

Samputu kandi ari ku isonga ry’abari gutegura inama mpuzamahanga izazamo intumwa z’amahoro ziturutse ku Isi hose.

Ku munsi wo kwizihiza yubire y’imyaka 50, umuhanzi Samputu, wabaye Intumwa y’amahoro muri Federasiyo Y’isi y’Amahoro (International Federation for World Peace) mu 2007, arateganya kumurika ku mugaragaro ibihembo yahawe hirya no hino ku isi birimo:

2009 – Igihembo cya World Vision International Peacemaking Award

2008 – Igihembo cya Tipperary Peace Prize (yatowemo)

2006 – Igihembo cy’umuhanzi w’umwaka mu irushanwa mpuzamahanga ry’abanditsi b’indirimbo mu irushanwa rya "Psalm 150".

2006 – Igihembo cya Pam award nka Best Artist of the Year.

2005 – Igihembo cya The Spirituality & Healing Competition kuri Album "Testimony from Rwanda".

2004 – Igihembo cy’umwe mu bahanzi 2 gusa ba Afurika bagaragaye mu gitaramo mpuzamahanga I cy’imico (World Culture Open) muri Lincoln Center i New York.

2004 – Igihembo cya Kim’s East African Award, muri Uganda.

2003 – Igihembo cya Most Promising African Artist Kora Award kubw’indirimbo ye Ange Noir.

2003 – Igihembo cy’uwaje mu bahatanira igihembo cya Best African Traditional Artist Kora Award kubw’indirimbo ye Nyaruguru.

Urubuga rwa Wikipedia ruvuga ko umuhanzi Samputu ari ari umwe mu bahanzi ba mbere muri Afurika ku rwego mpuzamahanga.

Anazwi cyane mu itsinda Ingeri na nyampinga mu myaka ya 1980 n’1990. Zimwe mu ndirimbo ze ni:

  Suzuki (1983 arikumwe Orchestre Nyampinga)

  Ingendo y’abeza (1984 arikumwe Orchestre Nyampinga)

  Tegeka Isi (1985 solo album)

  Mr. Bigirumwami (1986 arikumwe Orchestre Ingeli )

  Rwanda rwiza (1987 single)

  Bahizi beza (1991 solo album)

  Twararutashye (1993)

  Kenyera inkindi y’ubuzima (1995)

  Mutima w’urugo (1996)

  Ubaha nkiremwa muntu (1997)

  Ubuphura buba Munda (1997)

  Igihe Kirageze (1999)

  Disi garuka (2000)

  Abaana (2003)

  Testimony from Rwanda (2004)

  Ubwiyunge (2011)

Indirimbo "Turi Abavandimwe" aheruka kuririmbana n’Umuyapani Hiroki Kaihatsu:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .