00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sandra Miraji aciye agahigo ko kwerekana P’Fla mu ndirimbo ye “Icyemezo”

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 8 February 2012 saa 01:15
Yasuwe :

P’Fla ni umwe mu bahanzi bari bamaze igihe kinini batagaragara mu muziki w’u Rwanda. Kuva aho atangiye kuvugirwa cyane, benshi bagiye bifuza kongera kumubona ariko siko byagiye bigenda kuko yanitabiriye ibitaramo ariko ntabashe kugaragara aririmba.
Ubu uyu muhanzi aragaragara mu ndirimbo ’Icyemezo’ ya Sandra Miraji nyuma y’igihe kinini atagaragara mu mashuho, bisa nk’agahigo umuraperikazi Sandra Miraji yesheje.
Sandra Miraji avuga ko kuba P’Fla waherukaga kugaragara mu ndirimbo ”Imvune” (...)

P’Fla ni umwe mu bahanzi bari bamaze igihe kinini batagaragara mu muziki w’u Rwanda. Kuva aho atangiye kuvugirwa cyane, benshi bagiye bifuza kongera kumubona ariko siko byagiye bigenda kuko yanitabiriye ibitaramo ariko ntabashe kugaragara aririmba.

Ubu uyu muhanzi aragaragara mu ndirimbo ’Icyemezo’ ya Sandra Miraji nyuma y’igihe kinini atagaragara mu mashuho, bisa nk’agahigo umuraperikazi Sandra Miraji yesheje.

Sandra Miraji avuga ko kuba P’Fla waherukaga kugaragara mu ndirimbo ”Imvune” yaragaragaye mu ndirimbo ye byaturutse ku mubano mwiza bafitanye ndetse no ku buryo bakorana. Miraji yagize ati:”Byose biterwa n’uwo uri we ndetse n’uko umwiyumvamo nawe akakwiyumvamo, P ni umujama wanjye”.

Iyi ndirimbo kandi igaragaramo umwe mu bakobwa bashya mu muziki nyarwanda witwa Joddy, uririmba inyikirizo y’iyi ndirimbo ndetse akanagaragara nk’umubyinnyi.

Uyu muraperi Miraji kandi avuga ko ateganya no kuzakomeza gukorana n’abahanzi nk’aba aho avuga ko hari indirimbo ari gukorana n’umuraperi Bull Dogg, iyo ndirimbo ikaba yitwa ‘Andi Mahirwe’.

Sandra Miraj, w’imyaka 20, ubusanzwe witwa Sandra Umulisa arimo gushyira hanze indirimbo nyinshi icyarimwe mu rwego rwo gutegura album ye ya mbere.

Agira ati:"Ndimo ndakora Album yanjye ya mbere ntarabonera izina. Ndi gukora cyane kuko nteganya gushyira ahagara album yanjye mu kwezi kw’Ukwakira cyangwa mu Kuboza. Nkazatangaza itariki n’izina rya Album nko mu kwezi kumwe”.

Kanda hano usome byinshi kuri Sandra Miraji

Reba Video ya Sandra Miraji igaragaramo P’Fla hano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .