Ni amarushanwa yatangiye mu ntangiriro za Werurwe 2024 yateguwe n’urugaga rw’abanditsi mu Rwanda, ku bufatanye n’Umuryango Pan African Movement, Ishami ry’u Rwanda.
Kuri uyu wa Kabiri abanyeshuri bahize abandi ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali bahuriye muri Kaminuza y’Abayaliyiki b’Abadiventiste (UNILAK), aho bakoze ibizamini bibiri birimo icyo kwandika ndetse n’icyo kuvuga basubiza ibibazo bitandukanye bijyanye n’ibitabo basomye.
Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard yavuze ko ayo marushanwa agamije gukundisha abakiri bato umuco wo gusoma no kwandika, hagamijwe gushyigikira gahunda ya Leta yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Umuhango wo guhemba aba mbere batsinze uzaba tariki 4 Mata 2024 kuri Kigali Convetion Centre, aho hazahembwa batanu ba mbere ariko n’abandi bitabiriye bagashimirwa.
Abanyeshuri bitabiriye aya marushanwa barimo bo mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Rukara, UNILAK-Ishami rya Kigali, irya Nyanza n’irya Rwamagana, East Africa University ishami rya Kigali na Nyagatare, Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze n’irya Kigali, ULK ishami rya Kigali n’irya Gisenyi na INES Ruhengeri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!