00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Sandra Miraj yahembewe gutinyura abakobwa

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 20 April 2012 saa 04:32
Yasuwe :

Umuhanzi Sandra Miraji yahawe igihembo na Girl Hub, umuryango uteza imbere abari n’abategarugori, cy’umwe mu bakobwa batinyura bagenzi babo. Ibi babihereye ku kuba ari umwe mu bakobwa baririmba injyana ya Hip-Hop, imwe mu mpamvu zatumye anasabwa kugaragara muri Filime ’The Girl Effect’.
Iki gihembo kigaragazwa n’urupapuro rw’ishimwe yaherewe mu muhango wo gushimira no guhemba abakobwa bitanze ngo iyo filime ikorwe, Sandra Miraji avuga ko kizamufasha gutera imbere mu buhanzi bwe.
Aganira na (...)

Aganira na IGIHE, uwo muhanzi yavuze ko byamuhaye ishusho y’uko agomba kurushaho gukora cyane. Yagize ati:"Bizamfasha ikintu kinini, abantu bazabona ko Sandra ndi umuntu ubasha gutinyura abandi."

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abandi bahanzi b’abakobwa kugaragaza impano zabo agira ati:"Niba uzi ko uri umuhanzi igaragaze bakurebe bamenye ko uri umuhanga; niba ufite impano uyishyire ahagaragara tugutere inkunga."

Uyu muhanzi avuga ko aheruka gushyira hanze indirimbo ari kumwe na BullDogg yise "Andi Mahirwe", akaba anateganya gushyira hanze amashusho y’indirimbo ’"Isezerano" yakoranye na Knowless.

Igihembo Miraji yahawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .