00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SEMA Jackson aje mu muziki gukabya inzozi amaranye imyaka myinshi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 4 September 2014 saa 04:39
Yasuwe :

Semukanya Aimable utangiye umuziki yitwa SEMA Jackson, ni umuhanzi mushya muri muzika nyarwanda uje gukabya inzozi yakuranye aho yahoraga yifuza kuzaba umuhanzi kubera uburyo yakuruwe n’inganzo ya Michael Jackson.
Mu kiganiro SEMA Jackson yagiranye na IGIHE, yasobanuye ko gahunda nyamukuru yamuteye gukora umuziki ari ukugira ngo bimworohereze mu gutanga ubutumwa bwigisha abantu gukundana, kuba imbuto z’amahoro n’urukundo.
Uyu muhanzi wanamaze gushyira hanze indirimbo ya mbere yise (...)

Semukanya Aimable utangiye umuziki yitwa SEMA Jackson, ni umuhanzi mushya muri muzika nyarwanda uje gukabya inzozi yakuranye aho yahoraga yifuza kuzaba umuhanzi kubera uburyo yakuruwe n’inganzo ya Michael Jackson.

Mu kiganiro SEMA Jackson yagiranye na IGIHE, yasobanuye ko gahunda nyamukuru yamuteye gukora umuziki ari ukugira ngo bimworohereze mu gutanga ubutumwa bwigisha abantu gukundana, kuba imbuto z’amahoro n’urukundo.

Uyu muhanzi wanamaze gushyira hanze indirimbo ya mbere yise “Nakupenda”, mu guhitamo amazina y’ubuhanzi yagendeye ku rukundo yakuze akunda Michael Jackson.

SEMA Jackson ati “Umuziki nibwo nkiwutangira, amazina yanjye nyakuri ni Semukanya Aimable, nahisemo kwiyita SEMA kuko ari impine y’amazina yanjye. Jackson ryo naryongeyeho kubera uburyo nakuze nkunda Michael Jackson”

Gukura akunda Michael Jackson, byamuteye kwiyumvamo ubuhanzi bwigisha abantu gukundana ndetse by’umwihariko na we akaba yariyemeje kuririmba ku nsanganyamatsiko zubaka umuryango.

Ati “Nk’indirimbo yanjye ya mbere nayise Nakupenda, abantu bashobora gukeka ko ari urukundo nakunze umuntu. Oya, ni ubutumwa numvise bunjemo ndaburirimba. No mu byatumye niyumvamo ubuhanzi harimo kuba narakuze nkunda Michael Jackson . Ndi umufana we ukomeye cyane kuva nkiri umwana.”

SEMA Jackson yahisemo kuririmva avanga indimi kugira ngo umuziki we uzarenge imbibi z’u Rwanda mu buryo bworoshye.

Ati, “By’umwiriko nkunda Igiswahili cyane ni nayo mpamvu nakiririmbyemo, ni rwo rurimi rwa mbere muri Afurika nkunda. Kuba ndirimba mu Giswahili bizamfasha gusakaza ubwo butumwa bw’amahoro n’urukundo mu Rwanda no mu karere dutuyemo. Nshaka ko ubutumwa ndirimba bwazajya bugera no ku bantu bo mu bindi bihugu”

Umva hano indirimbo NAKUPENDA ya SEMA Jackson

Umushinga w’indirimbo Jackson yise ‘Nakupenda’, yawufashijwemo na mugenzi we Elion Victory anashimira cyane. Afite icyifuzo cy’uko umwaka wa 2014 warangira amaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo imwe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .