00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SEMA Jackson yasohoye indirimbo ivuga imihigo u Rwanda rwesheje

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 6 July 2015 saa 01:38
Yasuwe :

Umuhanzi Semukanya Aimable ukoresha izina ry’ubuhanzi rya SEMA Jackson yashyize hanze indirimbo yise ‘Rwanda nziza’ ivuga ku mihigo u Rwanda rumaze kwesa mu iterambere, ubuzima, imibereho y’abaturage, imiyoborere myiza no mu bindi byiciro bitandukanye.

Ni indirimbo ya Gatanu uyu muhanzi amaze gushyira hanze, nyuma y’izindi yasohoye zirimo nka “Nakupenda”, “Dukesheimitima”, “Ni munange” na ‘Data Nkunda’.

SEMA Jackson, yasohoye iyi ndirimbo ku itariki ya 4 Nyakanga 2015, ubwo u Rwanda rwizihizaga imyaka 21 ishize rwibohoye.

Impamvu nyamukuru yamuteye gukora iyi ndirimbo, ngo yashakaga kumvikanisha ibyiza igihugu cyagezeho muri iyi myaka ishize cyibohoye.

Yagize ati “Nahimbye iyi ndirimbo nk’uUmunyarwanda ukunda igihugu cye, aho nashatse kwishimana n’abandi Banyarwanda ku ntambwe nziza igihugu cyacu cy’u Rwanda kimaze gutera mu bukungu, imibanire myiza y’abana b’u Rwanda muri ikigihe ndetse”

Akomeza agira ati “Ikindi kandi ni ukwishimira ku buryo bw’umwihariko isuku u Rwanda rufite kuko nayo ituma u Rwanda rwinjiza amadovize akomoka ku nama mpuzamahanga zitandukanye zikorerwa mu Rwanda ndetse n’ubukerarugendo.”

Umuhanzi SEMA Jackson kandi yavuze ko ateganya gusohora vuba aha indindirimbo ihimbaza Imana , nyuma y’aho akazakora amashusho y’imwe mu ndirimbo amaze gukora.

Mu kiganiro SEMA Jackson yagiranye na IGIHE, yasobanuye ko icyo ashyize imbere kurusha ibindi mu muziki ari ugutanga ubutumwa bwigisha abantu gukundana, kuba imbuto z’amahoro n’urukundo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .