00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SEMA Jackson yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Umukobwa nifuza’

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 10 November 2016 saa 08:30
Yasuwe :

Umuhanzi Semukanya Aimable ukoresha izina ry’ubuhanzi rya SEMA Jackson yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Umukobwa nifuza ivuga ku ntekerezo z’abasore baba bageze mu gihe cyo gushaka uwo barushingana.

Sema Jackson asanzwe afite izindi ndirimbo yagiye ashyira hanze zamenyekanye zirimo nka “Nakupenda”, “Dukesheimitima”, “Ni munange”, “Rwanda nziza”, “Data Nkunda” n’izindi.

Yabwiye IGIHE ko yanditse iyi ndirimbo ahuza n’ibitekerezo biba biri mu mitwe y’abasore benshi baba bifuza guhitamo uwo bazakomezanya urugendo rw’ubuzima aho usanga buri wese avuga ibyo yifuza ku mukobwa bwakundana.

Yagize ati “Nayikoze mpereye ku ndoto za benshi mu basore nanjye ntikuyemo baba bageze mu gihe cyo gushaka cyangwa barambagiza inkumi. Aho buri wese aba yumva uko umukobwa bakundana ndetse bakarushinga yagombye kuba ameze.”

Yakomeje agira ati“Iyo wumvise n’ibiganiro bya zimwe muri Radio hano mu Rwanda hari ibiganiro zigira bifasha cyangwa bihuza abasore n’inkumi, aho buri wese ahamagara akavuga umukobwa cyangwa umusore yifuza uko yagombye kuba ameze. Ni muri urwo rwego rero nakoze iyi ndirimbo igaragaza izo ndoto nubwo muri rusange biba bitoroshye kubona uwo wifuza ijana ku ijana.”

Sema Jackson yavuze ko mu minsi iri imbere azashyira hanze izindi ndirimbo nshya amaze iminsi atunganya muri studio zitandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .