00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Social Mula waririmbye “Abanyakigali”, akundirwa ijwi ryiza’

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 10 October 2013 saa 09:55
Yasuwe :

Uretse kuba asetsa cyane bigaragarira buri wese umubonye, umuhanzi Social Mula, waririmbye "Abanyakigali" afite byinshi by’umwihariko wakwifuza kumumenyaho.
Mu byo yatangarije IGIHE, Mula, uri kumvikana cyane ku maradiyo menshi yo mu Rwanda bitewe n’indirimbo nyinshi akora mu njyana ya RnB ivanzemo Afrobeat zinogeye amatwi, we avuga ko yikundira cyane injyana ya Hip-Hop.
N’ubwo asigaye ajya mu Ntara mu bitaramo abantu bakamwereka ko bakunze igihangano bye, Mula avuga ko umuziki we wamugoye (...)

Uretse kuba asetsa cyane bigaragarira buri wese umubonye, umuhanzi Social Mula, waririmbye "Abanyakigali" afite byinshi by’umwihariko wakwifuza kumumenyaho.

Social Mula avuga ko ababyeyi be bamubwira ko mu bisekuru ari ho akura impano

Mu byo yatangarije IGIHE, Mula, uri kumvikana cyane ku maradiyo menshi yo mu Rwanda bitewe n’indirimbo nyinshi akora mu njyana ya RnB ivanzemo Afrobeat zinogeye amatwi, we avuga ko yikundira cyane injyana ya Hip-Hop.

N’ubwo asigaye ajya mu Ntara mu bitaramo abantu bakamwereka ko bakunze igihangano bye, Mula avuga ko umuziki we wamugoye cyane, by’umwihariko kuririmba acyicaye ku ntebe y’ishuri.

Mula, ubusanzwe witwa Mugwaneza Lambert, ari naho hava aka kabyiniriro ka "Mula", avuga ko nta mukunzi afite.

Soma ikiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE:


IGIHE: Social Mula ni muntu ki?

Social Mula: Ni umusore w’imyaka 20, ukiri ingaragu, wiga mu Ishuri Rikuru ry’i Mudende mu ishami rya Marketing. Akaba ari umuhanzi watangiriye ubuhanzi bwe muri Label ya Bernard Bagenzi yitwaga The Zone.

Ndi mwene Munyaneza Claudien na Mukabandora Illuminee. Mvuka ndi bucura mu muryango w’abana batatu, ariko tukaba dusigaye turi babiri. Ubu mba Nyarugenge.

Nkunda gusetsa iyo ndi kumwe n’inshuti zanjye cyane, ariko naho nkura izina rya Social bisobanura ukunda gusabana n’inshuti.

Umva indirimbo Muvara, nshyanshya ya Social:

IGIHE: Ubusanzwe witwa gute?

Social Mula: Nitwa Mugwaneza Lambert

IGIHE: Social Mula se ryo ryaje gute?

Social Mula: Social naryiswe n’abana twiganaga bari inshuti zanjye nibo banyise iryo zina ryanjye. Aka Mula ko nagakuye mu guhina amazina yanjye niswe n’ababyeyi Mu-gwaneza La-mbert wabihuza bikaba Mula.

IGIHE: Watangiye gute umuziki?

Social Mula: Natangiye niyandikira indirimbo niga mu mwaka wa kane mu mashuri yisumbuye, indirimbo ya mbere nza kuyikora niga mu mwaka wa gatanu, kuri APAPE College i Gikondo. Iyi ndirimbo ndibuka ko ari nanjye wayiyishyuriye, yitwaga Ijoro ryiza, nyikorerwa na T-Brown. Nkimara kuyikora nibwo abantu batangiye kunshyigikira bitewe n’uko bayumvise. Nyuma naje gukomeza gukora cyane ntacika intege, n’ubwo byari bingoye cyane, ubu nibura abantu bo mu myidagaduro bamaze nibura kumenya, n’ibihangano byanjye biracurangwa abantu bakarushaho kumenya.

IGIHE: Ni iyi ndirimbo yawe wishimira ko yakunzwe cyane?

Social Mula: Ni ’Abanyakigali’, abantu bakunze uko yanditse, bumva ko ifite ubutumwa bwumvikana igize icyo itangaza. Kandi nakoze amashusho agaragaza uko yanditse, irushaho gukundwa.

IGIHE: Ni gute wabashije guhuriza abahanzi basanzwe bazwi mu muziki nyarwanda nka King James, Mc Tino, Allioni n’abandi mu mashusho y’indirimbo yawe, “Abanyakigali”?

Social Mula: Narabibasabye baranyemerera kandi nashatse kwerekana uko indirimbo yanditse, cyane cyane Tino nk’umuntu usanzwe uzi gusetsa kandi yayikinnyemo uko nabyifuzaga. King James uba ubona asa nk’umuherwe (boss) muri iyi ndirimbo, mu gihe Allioni aba agaragara nk’umukobwa mwiza.

IGIHE: Ni izihe mbogamizi wahuye nazo mu muziki wawe?

Social Mula: Ni nyinshi, nyinshi ariko nyinshi cyane… Akenshi nkiri umunyeshuri wo mu mashuri yisumbuye gukora indirimbo byaramvunaga cyane. Kwiga, kwishakira icumbi, kwibeshaho, kuririmba n’ibindi byaramvunaga cyane, ariko ubu byatangiye kugabanuka.

IGIHE: Ni iki umaze gukura mu muziki? Nka kontaro ikomeye?

Social Mula: Ntayo rwose! Ariko maze kugira abafana benshi kandi ndabyishimira cyane kuko hari ubwo njya mu Ntara ngasanga abantu benshi baranzi nkabyishimira cyane.

IGIHE: Umaze gukora indirimbo zingahe?

Social Mula: Maze gukora indirimbo esheshatu zanjye bwite. Maze gukora indirimbo z’amashusho enye, hari n’izindi maze gukorana n’abandi bahanzi.

IGIHE: Haba hari aho ukomora impano yo kuririmba mu bagize umuryango wawe?

Social Mula: Kera data yajyaga ambwira ko mu bisekuruza ari ho habayemo abahanzi.

IGIHE: Kuki wavuye mu Bisumizi kwa Riderman?

Social Mula: Mu Bisumizi nta kindi nahaviriye uretse gushaka gukura mu bikorwa byanjye. Kandi njyewe na Riderman twabiganiriyeho ampa uburenganzira bwo kuba nakora icyo nshaka cyose cyanteza imbere nta kibazo.

IGIHE: Ni iki se wabonaga kikudindiza mu mikorere yawe uri muri iyo Label?

Social Mula: Riderman ubwe ntabwo yabaga afite umwanya wo gukurikirana Label ye uko imeze, ugasanga Producer we afata gahunda ze, n’umuhanzi agafata gahunda ze bitari ku murongo.

IGIHE: Amakuru avugwa ko Ibisumizi byasenyutse niyo?

Social Mula: Ibisumizi birahari kandi birakora nk’ibisanzwe.

IGIHE: Ni uwuhe muhanzi wemera, mu Rwanda no hanze?

Social Mula: Mu baririmba nkunda Gisa Cy’Inganzo, Bruce Melody, Ganza na King James by’umwihariko. Nkunda Hip-Hop, Riderman, Tuff Gang, P-Fla n’abandi. Hanze nkunda 2Face Idibia muri Afurika na Chris Brown muri Amerika.

Umuhanzi 2Face Idibia, icyitegererezo kuri Social Mula

IGIHE: Ni izihe gahunda za muzika ufite imbere?

Social Mula: Kugeza ubu ibishyashya mu muziki wanjye ni indirimbo yitwa Muvara. Iyi ndirimbo mpamya ko mu minsi mike nshyira hanze amashusho yayo. Ndifuza no kuzakorana n’abahanzi bo hanze nibigenda neza nzababatangariza.

IGIHE: Ufite umukunzi?

Social Mula: Ntawe mfite kabisa.

IGIHE: Ni iki abantu bakubwira ko bagukundira?

Social Mula: Abo tubasha kuvugana bambwira ko bakunda ijwi ryanjye. Bavuga ko ari ryiza ribaryohera kuryumva.

IGIHE: Wigeze wiga ibya muzika?

Social Mula: Oya nta shuri nanyuzemo rya muzika, ni impano gusa. Nakuze nkunda kuririmba gusa.

IGIHE: Hari igicurangisho cya muzika uzi gucuranga?

Social Mula: Ngerageza gitari

IGIHE: Tubwire ku bijyanye n’imikorere yawe na Dj Theo, Muyoboke na King James

Social Mula: King James duhuriye mu itsinda rimwe rya ID bisobanura Identity (Indangamuntu). Gahunda ayifiteho, we azayitangaza ubwe birambuye. Muyoboke we duhurira muri Decent Entertainment Company, yashinze yo guteza imbere abahanzi nanjye ndimo. Dj Theo ni inshuti yanjye ya hafi imfasha mu bikorwa bya muzika.

IGIHE: Urakoze

Social Mula: Murakoze namwe.

Reba indirimbo Abanyakigali ya Social Mula:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .