00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Social aranenga abahanzi bagera mu irushanwa bagakina ku mubyimba bagenzi babo

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 22 May 2014 saa 03:00
Yasuwe :

Umuhanzi Social Mula wamenyekanye cyane mu ndirimbo Abanyakigali aranenga yivuye inyuma abahanzi bose basigaye bafite umuco mubi wo kubona ubushobozi cyangwa bagera mu irushanwa bakirirwa bakina ku mubyimba bagenzi babo babuze amahirwe .
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Social yatangaje ko nubwo hari benshi batinya kubishyira hanze, ku ruhande rwe asanga uwo muco ubangamiye umuziki nyarwanda .
Kuba hari abahanzi biyumva nk’ibikomerezwa kurusha abandi ari nayo ntandaro yo kwishongora kuri (...)

Umuhanzi Social Mula wamenyekanye cyane mu ndirimbo Abanyakigali aranenga yivuye inyuma abahanzi bose basigaye bafite umuco mubi wo kubona ubushobozi cyangwa bagera mu irushanwa bakirirwa bakina ku mubyimba bagenzi babo babuze amahirwe .

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Social yatangaje ko nubwo hari benshi batinya kubishyira hanze, ku ruhande rwe asanga uwo muco ubangamiye umuziki nyarwanda .

Kuba hari abahanzi biyumva nk’ibikomerezwa kurusha abandi ari nayo ntandaro yo kwishongora kuri bagenzi babo , ngo asanga bidindiza muzika ,aho kuzamurana ugasanga buri wese aharanira inyungu ze bwite agamije gusubiza abandi hasi no kubereka ko nta cyo bashoboye .

Ku ruhande rwe, Social yemeza ko bitamusubiza inyuma akaba asaba abafana be kwirinda gicibwa intege n’abababwira ko we adashoboye hasboboye abahanzi bari mu marushanwa akomeye .

Social ati, “Icyo nsaba abafana ni uko badakwiye gucibwa intege no kuba hari bamwe mu bahanzi batabasha kwitabira amarushanwa . Kutajya mu irushanwa runaka sibyo bivuze ko umuntu adashoboye cyangwa atari umuhanzi . Ntitugace ibintu inyuma, numvise hari bamwe mu bahanzi bamaze kujya mu marushanwa ugasanga bagenda bavuga ngo uriya muhanzi nta kigenda wenda kubera ko batakubona mu irushanwa .”

Uyu musore uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo Agakufi yavuze ko hari abahanzi nyarwanda bajya mu marushanwa aho kugeramo ngo bifuze gufasha bagenzi babo babuze amahirwe ahubwo bakirirwa babakina ku mubyimba mu biganiro byabo berekana ko ntacyo bashoboye .

Ati, “Njyewe ababivuga ndabagaya, ndabanenga . Abahanzi banenga bagenzi babo batabonye amahirwe yo kujya mu irushanwa runaka nabasaba kwisubiraho, ibyo si byiza, ntidukwiye gucana intege nk’abahanzi ahubwo turusheho kubahana no kuzamurana .”

Yasoje agira ati, “Iyo numvise babivuga njyewe ku mutima mpita mbababarira . Gusa sibyo na gato . Erega nubwo dufite amarushanwa make mu Rwanda, abagenda bavuga ibyo bazirikane ko nyuma ya Guma Guma hashobora kuza andi marushanwa azamura umuziki, hashobora kuza Heinken cyangwa Tusker ikaza kubera mu Rwanda .”

REBA INDIRIMBO AGAKUFI YA SOCIAL:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .