00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Social Mula, Charly na Nina bashyize hanze amashusho ya ‘Turambarana’

Yanditswe na

Mazimpaka Jean Pierre

Kuya 15 November 2014 saa 04:55
Yasuwe :

Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo bise ‘Turambarana’ Social aramaranira kuba izina rye ryamenyekana mu Rwanda kurusha indirimbo ye ‘Abanyakigali’ yamamaye kumurusha mu minsi yashize.
Ibi byashimangiwe na Dj Theo umujyanama wa Social Mula aho avuga ko afatanyije n’umuhanzi we bari mu rugamba rwo kumumenyekanisha ku buryo izina rye ryamamara kurusha “Abanyakigali” ari nayo ndirimbo yamenyekaniyeho.
Dj Theo ati “Abantu bose indirimbo ‘Abanyakigali’ barayizi ariko uko bayizi siko bazi (...)

Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo bise ‘Turambarana’ Social aramaranira kuba izina rye ryamenyekana mu Rwanda kurusha indirimbo ye ‘Abanyakigali’ yamamaye kumurusha mu minsi yashize.

Ibi byashimangiwe na Dj Theo umujyanama wa Social Mula aho avuga ko afatanyije n’umuhanzi we bari mu rugamba rwo kumumenyekanisha ku buryo izina rye ryamamara kurusha “Abanyakigali” ari nayo ndirimbo yamenyekaniyeho.

Dj Theo ati “Abantu bose indirimbo ‘Abanyakigali’ barayizi ariko uko bayizi siko bazi Social Mula. Bibaho muri muzika, hari indirimbo ukora abantu bakayikunda ikakubana ikamenyekana kukurusha bikakugora kuba wabona iyisimbura. Nyuma y’Abanyakigali amaze gukora izindi 6, biradusaba imbaraga zo kuyibyaza umusaruro no kumumenyekanisha kuruta iyi ndirimbo”

Ni muri urwo rwego itsinda rireberera inyungu za Social Mula ryatangiye gahunda yo kumutegurira ibitaramo hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kurushaho kumuhuza n’abakunda ibihangano bye.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .