00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Social Mula yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ndakwifuza’

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 29 January 2015 saa 09:53
Yasuwe :

Social Mula wamenyekanye mu ndirimbo Abanyakigali, Agakufi, Hansange yakoranye na Big Farious n’izindi yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Ndakwifuza’.
Mu kiganiro na IGIHE, Social yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo agiye guhita ashyira hanze amashusho ya ‘Mu buroko’ mu rwego rwo gukomeza kugeza ku bafana be ibikorwa bishya nk’uko yabibasezeranyije umwaka ugitangira.
Yagize ati « Nyuma y’iyi ndirimbo yanjye nzakurikizaho video ya ‘Mu buroko’, mu rwego rwo gukomeza guha abafana ibikorwa (...)

Social Mula wamenyekanye mu ndirimbo Abanyakigali, Agakufi, Hansange yakoranye na Big Farious n’izindi yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Ndakwifuza’.

Mu kiganiro na IGIHE, Social yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo agiye guhita ashyira hanze amashusho ya ‘Mu buroko’ mu rwego rwo gukomeza kugeza ku bafana be ibikorwa bishya nk’uko yabibasezeranyije umwaka ugitangira.

Yagize ati « Nyuma y’iyi ndirimbo yanjye nzakurikizaho video ya ‘Mu buroko’, mu rwego rwo gukomeza guha abafana ibikorwa bishya kandi narabibemereye. Ikindi nanjye nabasaba ni uko bakomeza kunshyigikira ndetse bagakomeza kwiyongera. Ibindi Imana izabikora »

Mu byifuzo afite muri uyu mwaka wa 2015, Social ngo aramutse abonye amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star byamwongerera imbaraga mu buryo bukomeye.

Yagize ati « Ibyifuzo ni byinshi muri uyu mwaka ariko icya mbere ni ukwibona mu bahanzi bazahatanira PGGSS. Ni ikintu gikomeye cyane kuko igihe iri rushanwa rimara ribera hirya no hino mu gihugu ni kirekire kandi umubare w’abafana baba bahari ntabwo ari bose bagira amahirwe yo kuririmbira imbere yabo. Mbonye ayo mahirwe byantera ingufu cyane »

REBA IYI NDIRIMBO HANO:

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Jay P, amashusho yayo atunganywa na Producer Gilbert muri Touch.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .