00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Social Mula yavuye mu Bisumizi

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 27 September 2013 saa 11:44
Yasuwe :

Mbere gato y’uko ashyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya “Abanya-Kigali” IGIHE twamenye ko umuhanzi Social Mula yamaze gusezera mu Nzu itunganya umuziki y’Ibisumizi.
Aganira na IGIHE, Mula, wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Njyewe sinkibarizwa muri Label y’Ibisumizi kubera ko nabonye umujyanama mushya wariwanyemereye kumba hafi muri muzika nkora”.
Mula akomeza avuga ko ari gukorana bya hafi na hafi na Alex Muyoboke, wahoze ari umujyanama wa Urban Boyz. Gusa Muyoboke yabwiye umunyamakuru (...)

Mbere gato y’uko ashyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya “Abanya-Kigali” IGIHE twamenye ko umuhanzi Social Mula yamaze gusezera mu Nzu itunganya umuziki y’Ibisumizi.

Aganira na IGIHE, Mula, wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Njyewe sinkibarizwa muri Label y’Ibisumizi kubera ko nabonye umujyanama mushya wariwanyemereye kumba hafi muri muzika nkora”.

Mula akomeza avuga ko ari gukorana bya hafi na hafi na Alex Muyoboke, wahoze ari umujyanama wa Urban Boyz. Gusa Muyoboke yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ko atari umujyanama wa Mula, ahubwo ko ari kumufasha nk’uko amaze igihe afasha abandi bahanzi barimo Oda Paccy, Allioni Buzindu n’abandi.

Aganira na IGIHE, M Izzo, umuhanzi ukorera mu Bisumizi, akaba anungirije Riderman, yavuze ko amasezerano Mula yari afitanye n’iyi nzu atarashira. Yavuze kandi ko Mula aramutse atakibarizwa mu Bisumizi yaba ari we wijyanye, ariko ko yari agifatwa nk’umuhanzi ubarizwa mu Bisumizi.

Ati “Nziko kontaro zabo zitararangira nta muntu n’umwe twari twirukana mu bisumizi”.

Mula aherutse gutangaza ko akora ibyo asabwa byose nyamara Riderman (umuyobozi w’Ibisumizi) we ntakore ibyo aba yamwemereye. Gusa Riderman we ahetuse kunyomoza aya makuru avuga ko Mula ashaka kugenda yagenda neza atiriwe avuga nabi studio y’Ibisumizi.

Agapira ya Social Mula:

Abanyakigali ya Social Mula:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .