00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibirambuye kuri Social Mula uri mu ba mbere bakunzwe mu ndirimbo z’urukundo

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 20 February 2017 saa 11:42
Yasuwe :

Usibye bakuru be mu muziki, abandi bose bamugwa mu ntege mu guhanga no kwerekana ko ibyo akora ari biri mu maraso ye, muri iyi minsi Social Mula ari mu bahanzi ba mbere bakunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo mu Rwanda.

Social Mula yasoje umwaka wa 2016 ahagaze neza ku bw’indirimbo ebyiri ‘Ku Ndunduro’ n’indi nshyashya ikunzwe muri iki gihe yitwa ‘Amahitamo’[yanditswe na Danny Vumbi]. Izi ndirimbo zombi zaryoheye benshi anazisaruramo amafaranga atari make, ibyifuzo n’imihigo mu mwaka wa 2017 ni uruhuri.

Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2013, icyo gihe yafashwaga n’inzu itunganya umuziki ya The Zone, yibandaga cyane ku ndirimbo zo mu njyana ya Dancehall na Afrobeat ndetse hari nyinshi yakoze muri ubu buryo zakunzwe nka ‘Abanyakigali’, ‘Umuturanyi’ n’izindi.

Nyuma y’uko yaririmbye mu njyana ya RnB indirimbo ze zigakundwa mu buryo budasanzwe agiye ubu Social Mula yihaye icyerekezo gishya, agiye kujya yibanda mu ndirimbo zituje kandi ziganjemo izivuga ibyiza n’urukundo.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Social Mula yavuze birambuye ku muziki we no ku buzima bwe bwite. Ubusanzwe umurebye ku maso asa n’umusore ugira isoni ariko iyo mumaranye iminota mike atangira kugusetsa ndetse akunda kubara inkuru zibanda cyane ku byo aba yasomye mu binyamakuru n’ubuzima abahanzi babayemo.

Uretse kuba asetsa cyane bigaragarira buri wese umubonye, Social Mula waririmbye "Ku Ndunduro" afite byinshi by’umwihariko wakwifuza kumumenyaho.

Mugwaneza Lambert [Social Mula] w’imyaka 24, ni mwene Munyaneza Claudien na Mukabandora Illuminée. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batatu, yavukiye ku Rwesero mu Karere ka Gicumbi ariko ubu atuye mu Mujyi wa Kigali i Nyamirambo ari naho akorera umuziki.

IGIHE: Izina Social Mula risobanuye iki? Ryaje rite?

Social Mula: Social naryiswe n’abana twiganaga bari inshuti zanjye ni bo banyise iryo zina. Aka Mula ko nagakuye mu guhina amazina yanjye niswe n’ababyeyi Mu-gwaneza La-mbert wabihuza bikaba Mula.

IGIHE: Watangiye umuziki ryari?

Social Mula: Umuziki ntabwo ari impano yangaragayeho nkiri umwana, buriya kera ngitangira kuririmba nakundaga kuba umuraperi, buriya n’indirimbo ya mbere nahimbye yari mu njyana ya Hip Hop. Ndabyibuka icyo gihe Producer T Brown yanyumvise ndirimba muri studio ambuza kurapa ambwira ko bitaryoshye cyane kurusha uko naririmba.

Indirimbo ya mbere ndibuka ko ari nanjye wayiyishyuriye, yitwaga Ijoro ryiza, nyikorerwa na T-Brown. Nkimara kuyikora nibwo abantu batangiye kunshyigikira bitewe n’uko bayumvise.

IGIHE: Ntabwo wagiye mu ishuri ko numva warakuriye mu by’umuziki gusa?

Social Mula: Oya narize. Iby’umuziki nabitangiye mu mwaka wa 2013 nibwo nari nkirangiza amashuri yisumbuye. Narize, amashuri abanza nayize ku Rwesero iwacu, nkomereza ahitwa Groupe Scolaire de La Trinité nyarangiriza kuri APAPE i Gikondo muri Computer Sciences and management.

IGIHE: Ubwo mu byo mwigaga ni irihe somo watsindaga cyane?

Social Mula: Isomo natsindaga cyane ni irya Web design n’ibijyanye na programming.

IGIHE: Ntabwo wakomeje muri kaminuza?

Social Mula: Nabanje kwigaho muri kaminuza ya Mudende mu ishami rya Marketing ariko nza kugiramo ikibazo ndabihagarika ariko ndashaka kuzabikomeza ninongera kubona ubushobozi.

IGIHE: Ibyo kuririmba byakujemo ryari?

Social Mula: Niga mu mashuri yisumbuye nigeze gushinga itsinda nari mpuriyemo n’abandi basore babiri, icyo gihe twaririmbaga mu buryo bw’umwimerere, twakoraga ibitaramo mu kigo aho nigaga muri Groupe Scolaire de La Trinité i Gisenyi. Iryo tsinda ryitwaga Three Friends Boyz, tumaze gutangira gukomera nababeshye ko nagiye muri studio gukora indirimbo, bahise barakara bumva ko nitandukanyije na bo kuva icyo gihe twahise dusenyuka ariko nanjye numvaga ntashaka gukomeza gukorera mu itsinda, nashakaga gushinga ibyanjye.

IGIHE: Nta muntu wo mu muryango wanyu ukomoraho inganzo?

Social Mula: Mama yararirimbaga ariko bitari cyane. Icyo nzi ni uko yari afite itorero yaririmbagamo, namubonaga aririmba, yakundaga ibyo bintu cyane nkeka ko ari byo byatumye niyumvamo imbaraga nkora umuziki.

IGIHE: Indirimbo ‘Ku Ndunduro’ ivuze iki kuri wowe?

Social Mula: Iriya ni indirimbo y’amateka kuri njyewe, narayiririmbye abantu baranyishimira kurusha izindi nagiye nkora mu njyana ya Dancehall. Nayitangiriyeho abantu bayakira neza ku buryo yamfashije mu kwibona neza mu cyerekezo mfite.

IGIHE: Ni iki wishimira kurusha ibindi mu myaka umaze uririmba?

Social Mula: Urwego nari ndiho mu myaka itatu ishize ntabwo ariho nkiri, ubu nateye imbere nubwo ntaragera ku rwego nifuza ariko aho bigeze mbishimira Imana. Ikintu cyonyine gifasha umuntu gutera imbere ni uguca bugufi no kubihira umuntu wese icyo ari cyo. Ikibazo ahubwo kivuka ni uko abantu bavuga abandi uko batari ugasanga bafashwe nabi mu muryango.

IGIHE: Ubwo wabigenje gute kugira ngo umuziki wawe ukundwe mu Rwanda?

Social Mula: Icyamfashije kugeza ubu namaze guhindura injyana, mu minsi yashize naririmbaga Dancehall na Afrobeat ariko mperutse gusohora indirimbo ebyiri za RnB abantu barazishimira cyane ku buryo nahise mbona ko ari cyo cyerekezo ngomba gufata nubwo ntavuga ko navuye muri Dancehall burundu. Burya iyo uririmbye ukumva abafana bashimye indirimbo wakoze ukomereza aho kugira ngo bikomeze bibe byiza, nanjye nafashe umurongo ujyanye n’ibyo abakunda umuziki wanjye bifuza.

IGIHE: Ubuhanga bwihariye ufite mu muziki ni ubuhe?

Social Mula: Mu muziki ingufu zanjye ahanini ziba mu guhimba melodie [injyana], indirimbo uko yaba imeze kose mu njyana iyo ari yo yose kuyibonera injyana ntabwo bingora, biranyorohera cyane.

IGIHE: Nta bicurangisho uzi gukoresha?

Social Mula: Gitari ndayizi nubwo bidahagije neza ariko nabasha kwicurangira ndirimba. Muri iyi minsi nabwo nize gucuranga piano, biragenda biza.

IGIHE: Ni uwuhe muhanzi wubakiraho mu muziki?

Social Mula: Abahanzi nubakiraho mu muziki ku buryo mba numva nakora nkagera ku rwego rwabo harimo P Square, Mr Flavor, Lucky Dube na Awilo Longomba.

Social Mula ni we wahimbye izindi ndirimbo zakunzwe nka 'Abanyakigali', 'Umuturanyi' n'izindi

IGIHE: Numvise uvuga ko ukunda gusoma amakuru, politiki ya Perezida Trump urayibona gute?

Social Mula: Ntabwo nkurikirana ibintu bya politike, nkunda gukurikirana ibijyanye n’amateka cyane kurusha ibya politike. Amakuru nkunda gusoma ya politike ni aba yasakaye cyane ku Isi ku buryo usanga byuzuye ku mbuga nkoranyambaga. Inkuru zinshishikaza cyane ni iz’abantu baba barakoze ibintu bidasanzwe, by’amateka n’ibindi bitazibagirana.

IGIHE: Urifuza kuzibona hehe mu myaka itanu iri imbere?

Social Mula: Mu myaka itanu nifuza kuzibona ku rwego rukomeye, ndifuza ko nazaba mfite abantu runaka mfasha. Hari impano nyinshi zitamenyekana ku bw’ubushobozi buke, abo nzabitaho, nifuza ko mu bushobozi nzabona nzagira uruhare mu kuzamura abatishoboye ariko bafite impano.

Social Mula akunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo 'Amahitamo'

Ikiganiro IGIHE yagiranye na Social Mula


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .