00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Social Mula afite gahunda yo gukorana umurava nk’uwakererewe

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 30 April 2014 saa 10:50
Yasuwe :

Umuririmbyi Social Mula ngo afite gahunda yo gukora nk’uwakererewe nk’uko bitangazwa n’abakurikirana ibikorwa bye banashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Agakufi’.
Ubwo IGIHE yaganiraga na DJ Theo umuyobozi wa Decent Entertainment ari nayo ifasha Social Mula mu bikorwa bye birebana n’umuziki, ngo uyu mwaka bagomba gukora birushijeho.
Yagize ati, :”nibwo twajya gukora n’ubwo hari abakekaga ko twacitse integer ariko siko biri, Social Mula afite gahunda yo gukora nk’uwakererewe kuko, uyu mwaka niwo (...)

Umuririmbyi Social Mula ngo afite gahunda yo gukora nk’uwakererewe nk’uko bitangazwa n’abakurikirana ibikorwa bye banashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Agakufi’.

Ubwo IGIHE yaganiraga na DJ Theo umuyobozi wa Decent Entertainment ari nayo ifasha Social Mula mu bikorwa bye birebana n’umuziki, ngo uyu mwaka bagomba gukora birushijeho.

Yagize ati, :”nibwo twajya gukora n’ubwo hari abakekaga ko twacitse integer ariko siko biri, Social Mula afite gahunda yo gukora nk’uwakererewe kuko, uyu mwaka niwo wo kugira umusaruro wose tutabashije kugeraho.”

Indirimbo ‘Agakufi’ ya Social Mula igaragara mu mashusho nyuma yo gukora izindi nka ‘Abanyakigali’ na ‘Hansange’ yakoranye na Big Fizzo.

DJ Theo yatangarije IGIHE ko basanze hari abantu benshi bashyigikiye Social Mula kubera ibihangano bye. Ati: “Twabonye ko hari benshi badushyigikiye hirya no hino mu Rwanda, ku buryo bagiye bakira ibihangano bye neza, n’abanyamahanga kandi bagiye babyerekana, na Big Fizzo nawe yarabyerekanye banakorana indirimbo,

Social Mula ngo ari muri gahunda zo gukora izindi ndirimbo nyinshi. Mu ziri hafi kujya hanze, harimo ‘Rurayunguruye’ na ‘I don’t know’ nk’uko twabitangarijwe na DJ Theo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .