00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavi ya TBB yabaye nk’ay’ihene basaba Imana kuzabinjiza muri PGGSS 5

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 28 August 2014 saa 09:49
Yasuwe :

Tino , Bob na Benja bagize TBB bageze kure amasengesho yo kwinginga Imana ngo izabashoboze kwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma ya gatanu bemye ngo ibikorwa bafite ni iturufu y’ukuri yabagezamo.
Mu kiganiro MC Tino yagiranye na IGIHE, yatangiye avuga ko we na bagenzi be bategereje ko irushanwa rya PGGSS4 risozwa hanyuma mu cyumweru gitaha bagashyira hanze ibikorwa bishya bamaze iminsi bategurira abakunzi babo.
Tino ati “TBB dutegereje ko Guma Guma irangira ubundi kuwa Mbere dushyire (...)

Tino , Bob na Benja bagize TBB bageze kure amasengesho yo kwinginga Imana ngo izabashoboze kwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma ya gatanu bemye ngo ibikorwa bafite ni iturufu y’ukuri yabagezamo.

Mu kiganiro MC Tino yagiranye na IGIHE, yatangiye avuga ko we na bagenzi be bategereje ko irushanwa rya PGGSS4 risozwa hanyuma mu cyumweru gitaha bagashyira hanze ibikorwa bishya bamaze iminsi bategurira abakunzi babo.

Tino ati “TBB dutegereje ko Guma Guma irangira ubundi kuwa Mbere dushyire hanze video yacu yitwa Yampaye inka. Producer Gilbert ni we uri kuyikora yatubwiye ko ari hafi kuyirangiza, tuzahita tunashyira hanze indirimbo yacu nshya yitwa Mbwira.”

Nubwo hari benshi mu bahanzi basohora indirimbo barebeye kuri bagenzi babo baba , kuri TBB ngo siko bimeze ndetse ntibashobora gukora indirimbo buri kwezi dore ko nta reme igihangano gisohokana.

MC Tino ati “Nk’uko twabyiyemeje nta mpamvu yo gusohora indirimbo buri kwezi kubera ngo umuhanzi runaka na we yasohoye iye. Buri muntu agira kata ze. Kandi dusezeranyije abafana bacu ko video ya Yampaye inka izabaryohera.”

Tino , Bob na Benja amasengesho niyo bashyize imbere kugira ngo Imana izabinjize muri PGGSS5

Akomeza agira ati, “Abafana bacu nibiyumvishe ko TBB ikora gahunda yabo itagendeye ku bandi bahanzi. Akenshi nk’abafana baza bakubwira ni urugero ngo urabona iriya group iri gukora cyane ngo namwe mushyiremo ingufu. So, nka TBB dufite kata zacu nta mpamvu yo gukora duhanze amaso abandi bahanzi.”

Ibikorwa TBB ifite ngo basanga bihagije ku buryo bazinjira muri PGGSS5 gusa ngo bazabigeraho neza nibakomeza amasengesho ndetse bakaba basaba abafana babo kubafasha kwinginga Imana.

Tino ati “Amasengesho tuyageze kure kandi twizeye Imana n’ibikorwa byacu. Abafana badufashe mu masengesho natwe kandi twizeye ko Imana ikunda abantu basenga. Reka dukomeze dusenge byibuze umwaka utaha TBB tuzaboneke mu bazahatanira Guma Guma ya gatanu”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .