00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intandaro yo guhagarika imikoranire hagati y’abagize itsinda rya TBB

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 23 August 2017 saa 02:04
Yasuwe :

MC Tino, Bob na Benjah bari bagize itsinda rya TBB bamaze amezi arenga atatu batumvikana mu mishinga mishya, bo ubwabo bemeza ko bahagaritse gukorana buri umwe agafata inzira ye mu muziki gusa ngo ntibashwanye.

TBB yaherukaga kwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya mbere muri 2016 nubwo bari bamaze imyaka myinshi bakora umuziki, yatowe ku ijanisha rya 32.5%. Banganyije amanota na Mico The Best hakoreshwa kamarampaka umubare munini wemeza ko iri tsinda ari ryo rikwiye kujya mu irushanwa ryaje kurangira barusha umuhanzi umwe gusa.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na MC Tino wari ishyiga ry’inyuma mu itsinda rya TBB, yagarutse birambuye ku bibazo byatumye ahagarika gukorana na bagenzi be, avuga ko intandaro yo gutandukana kwabo ari ibibazo by’amikoro no kuba bari bamaze igihe bakora umuziki ariko ntibatere imbere ngo byibuze basarure n’amafaranga ahwanye n’ayo bashoraga.

Uyu muhanzi yavuze ko kugeza ubu bamaze gufata icyemezo ko buri umwe muri bo azajya akora umuziki ku giti cye hanyuma byazagera muri Mutarama, umwaka utaha, bitaragira icyo bitanga bakongera kugirana ibiganiro byo kunga ubumwe, gusa ngo kugeza ubu ntibagikorana nubwo atakwemeza ko batigeze bashwana.

MC Tino yagize ati "Njyewe ntabwo nabyita gutandukana, ni nk’agatekerezo twafashe turavuga tuti nka TBB tumaze imyaka irenga itandatu dukora, uhereye kuri za ’Ndashaka Umukunzi’ kugeza kuri ’Show Me Love’, ubundi imyaka itandatu no mu bucuruzi busanzwe iyo ibintu bitagenda neza, uhindura ingamba, niba ufite akabari ukazana abakobwa b’inzobe kugira ngo ibintu bigende neza."

Yongeyeho ati "Usibye wenda Primus Guma Guma Superstar, ariko ubundi nta bitaramo bikomeye TBB yakoze, usibye wenda gufasha abahanzi mu kumurika album n’ibindi bike, ariko mu buryo bw’amafaranga nta kintu kinjiraga kandi umuntu aba ari gushora, amafaranga ya video murabizi ukuntu bihenda."

MC Tino avuga ko mu gihe cy’imyaka itandatu yamaze akorana na bagenzi be muri TBB, bahuraga cyane n’ikibazo cy’amikoro ku buryo uburyo bwo gukora imishinga myiza babugeragaho ariko ntibabashe gukuramo umusaruro bifuza.

Yagize ati "Abantu baravuga ngo twarashwanye, oya, nta kuntu washwana n’umuntu ngo mwirirwe musangira, mube muri kumwe, kuko n’ubu aho mvuye mukanya twari kumwe. Hari abantu bagiye babivuga uko bitari, ubu ni ubwa mbere mbivuzeho neza, ubundi twebwe twaricaye n’umutima mwiza, turavuga tuti reka tugerageze buri muntu akore ku giti cye, turebe uko bigenda, buriya mu muziki habamo n’amahirwe erega. Twaravuze tuti TBB irahari tube dufashe akaruhuko buri muntu ajye mu bintu bye, ubu njye nafatiyeho, twariyemeje ngo Tino akore, Benjah akore na Bob akore, kugeza muri Mutarama umwaka utaha turebe uko byagenda umuntu akoze wenyine."

Yakomeje agira ati "Nitubona ari bwo bigenda neza, tuzajya duhura nka rimwe mu kwezi cyangwa abiri, dukore indirimbo nka TBB, ariko bitabujije ko niba Benjah afite ikintu cye yagikora, Tino nanjye kuri Afrobeat yanjye na Dancehall nzikubite, na Bob gutyo gutyo. Ni uwo mwanzuro twafashe, twabitekerejeho tugisha inama n’abo dusanzwe dukorana ku buryo twandikiranye tukemeza ko TBB ihari ariko nta kubangamirana n’ibindi nka byo."

MC Tino avuga ko mbere y’uko we n’abo bakoranaga muri TBB bafata umwanzura wo guhagarika imikoranire, bari bamaze gukora indirimbo zirenga icumi batashyize hanze bityo ngo mu gihe baba bongeye guhuza bazishyira hanze ndetse bagakora n’indi mishinga, ariko mu gihe batakiri kumwe banzuye ko umwe muri bo uzabasha kugira indi ntambwe atera azajya asubira inyuma akazamura na bagenzi be.

Uyu muhanzi avuga ko nubwo bagenzi be bakora umuziki badatobora ngo bagaragaze ukuri, bose baba bagiye bafite ibibazo bitandukanye by’amikoro nubwo bigaragaza ukundi. Yemeza ko ngo afite umugambi wo kujya akora indirimbo imwe muri buri kwezi akayikorera n’amashusho, yahereye ku yitwa "Umurima", ubu ageze ku yitwa ’Mulla’, ngo yifuza ko byazakomeza gutyo kugeza ageze ku ntera ashaka gushyiraho umuziki we.

TBB yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Umukunzi’ bakoranye na Riderman, usibye iyo yamenyekanye hari iyitwa ’Sente’ bakoze bagitangira muri 2010. Mu ntangiriro za Gicurasi 2012, nibwo iri tsinda ryarushijeho kumvikana kuri radiyo mu ndirimbo bise "Unshyira High", n’izindi bagiye bakora zikamenyekana ndetse bagahamagarwa muri PGGSS 6.

Tino, Bob na Benja bahoze bahuriye muri TBB

Uguhagarika imikorere kw’iri tsinda byabaye mu gihe kimwe n’uko abagize itsinda rya TNP na bo bemeje ugutandukana kwabo, aba bo bavuga ko ngo byaturutse ku kuba buri umwe asigaye aba muri byinshi bituma batakibonana ngo bakore umuziki.

MC Tino avuga ko we na bagenzi be bateganya kuzamurana nihagera ukomera mbere y'abandi
MC Tino avuga ko mu gihe kinini ashora atunguka yafashe umwanzuro wo gukora ku giti cye cyo kimwe na bagenzi be
Aba bahanzi ngo bakoraga ibitaramo biciriritse bidatuma bagaruza ayo babaga bashoye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .