00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intimba irashengura imitima y’abagize TBB kubera Primus Guma Guma

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 13 February 2015 saa 05:43
Yasuwe :

Tino, Bob na Benja bahuriye mu itsinda rya TBB bari mu gahinda gakomeye nyuma yo kwibura ku rutonde rw’abahanzi 25 bakoze cyane mu gihugu ari na bo bagomba gutoranywamo 10 bazahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.
MC Tino umwe mu bagize iri tsinda yabwiye IGIHE ko ari ubwa mbere agize intimba ikomeye ku mutima mu myaka ikabakaba 30 agiye kumara ku Isi.
Uyu muhanzi avuga ko we na bagenzi be bahuriye muri TBB bacitse intege mu buryo bukomye nyuma yo kubona batagaragara mu (...)

Tino, Bob na Benja bahuriye mu itsinda rya TBB bari mu gahinda gakomeye nyuma yo kwibura ku rutonde rw’abahanzi 25 bakoze cyane mu gihugu ari na bo bagomba gutoranywamo 10 bazahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

MC Tino umwe mu bagize iri tsinda yabwiye IGIHE ko ari ubwa mbere agize intimba ikomeye ku mutima mu myaka ikabakaba 30 agiye kumara ku Isi.

Uyu muhanzi avuga ko we na bagenzi be bahuriye muri TBB bacitse intege mu buryo bukomye nyuma yo kubona batagaragara mu bahanzi 25 bivugwa ko bakoze cyane kandi bakunzwe kurusha abandi nyamara ngo itsinda abarizwamo hari benshi bahamagawe ryabarushije gukora cyane.

Ati “Ni akarengane gakomeye cyane, ntabwo numva uburyo bavuga ko TBB itakoze n’indirimbo zose twashyize hanze kuva muri 2011. Njye nabyutse nsanga ngo abandi bahanzi bahamagawe twebwe baratureka. Naketse ko wenda telefone yashizemo umuriro nkanguka njya kureba aho yaraye, ewana nasanze umuriro wuzuye nta n’umuntu wampamagaye”

Akomeza agira ati “Nahise mpamagara bagenzi banjye ,nsanga agahinda kabishe, na bo ntabwo bahamagawe. Twababaye bikomeye, byaduciye intege ariko amaherezo ukuri kuzagaragara”

MC Tino avuga ko atumva uburyo ahura n’abamotari bakamubwira ko bakunda indirimbo za TBB ariko byagera umwanya wo kugeragaza abahanzi bafite ibihangano bizwi abashinzwe gutoranya abahanzi bakanzura ko itsinda abarizwamo ridakwiye guhatanira PGGSS.

Yagize ati “Njye mpura n’abamotari bakambwira ngo ewana dukunda indirimbo za TBB, ngatungurwa no kumva abanyamakuru ubwabo bavuga ko tutakoze. Hari benshi TBB yarushije gukora cyane barahamagarwa twebwe turasigara. Nonese tuzaririmbe mu Gihinde , Igishinwa cyangwa Igifaransa kugira ngo bumve ko dukora cyane?”

TBB bari bamaze iminsi batakamba binyuze kuri Facebook basaba kwinjizwa mu irushanwa:

Nubwo TBB ifite agahinda ko kutaboneka muri iri rushanwa ku nshuro ya Gatanu hari abandi 25 bari kubyinira ku rukoma ku bw’amahirwe n’imigisha bahundagajweho bakibona ku rutonde rw’abahatanira imyanya 15 ya mbere.

Abagabo

1. Active
2. Bruce Melody
3. Bull Dogg
4. Christopher
5. Danny Nanone
6. Danny Vumbi
7. Dream Boyz
8. Eric Senderi
9. Jules Sentore
10. Mico The Best
11. Nasson
12. Rafiki
13. Social Mula
14. TNP
15. Urban Boyz

Abagore

1. Allioni
2. Charlie &Nina
3. Ciney
4. Diana Teta
5. Jody
6. Knowless
7. Momo
8. Paccy
9. Queen Cha
10. Young Grace


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .