00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mc Tino aranenga abahanzi birirwa baterena amagambo

Yanditswe na

Kate Katabarwa

Kuya 24 January 2014 saa 08:58
Yasuwe :

Umuhanzi wo mu itsinda rya TBB bita MC Tino, aranenga abahanzi birirwa baterana amagambo bavuga ko barushanya kuririmba kuko ngo ataribo bari bakwiye kwivuga ibigwi, ahubwo ko bari bakwiye gutegereza abafana bakicira urubanza.
Ibi yabivuze kubera umwiryane umaze iminsi hagati y’abahanzi biyita abami ba Afribeat n’abandi bavuga ko ari abami ba Hip Hop, mu Rwanda bityo ugasanga biratera umwiryane hagati yabo.
Tino avuga ko bo nk’itsinda rya TBB bahisemo gutuza bagakora cyane maze abafana babo (...)

Umuhanzi wo mu itsinda rya TBB bita MC Tino, aranenga abahanzi birirwa baterana amagambo bavuga ko barushanya kuririmba kuko ngo ataribo bari bakwiye kwivuga ibigwi, ahubwo ko bari bakwiye gutegereza abafana bakicira urubanza.

Ibi yabivuze kubera umwiryane umaze iminsi hagati y’abahanzi biyita abami ba Afribeat n’abandi bavuga ko ari abami ba Hip Hop, mu Rwanda bityo ugasanga biratera umwiryane hagati yabo.

Tino avuga ko bo nk’itsinda rya TBB bahisemo gutuza bagakora cyane maze abafana babo akaba aribo babihera amanota kuko umuntu atari we umenya ko ibyo yakoze byanyuze abandi mu gihe abo yabikoreye batabimubwiye.

Yagize ati: "Ntabwo wakora ikizamini ngo nurangiza wikosore wihe n’amanota, ahubwo urakora abandi akaba aribo bakubwira ko wakoze neza, twebwe kabisa nka TBB, twahisemo gukora neza, tugashimisha abafana uko dushoboye maze bakaba aribo batwihera amanota.

TBB ni itsinda rigizwe n’abahanzi batatu (Tino, Benjah na Bob), bazwi mu ndirimbo nka Unshyira high, Mbwiza ukuri n’izindi, bakaba bakunze gukorera umuziki wabo muri studio ya Narrow road kwa Producer Pacentho.

TBB ku rubyiniro hamwe na Jay Polly (wambaye ishati y'utuzu)

Reba indirimbo "Unshyira High" ya TBB:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .