00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TBB bazasangira Noheli n’abafana babo bo mu Karere ka Karongi

Yanditswe na

Kate katabarwa

Kuya 11 December 2013 saa 12:08
Yasuwe :

Nyuma yo gusanga bakunzwe cyane mu Karere ka Karongi, itsinda ry’abaririmbyi TBB riri gutegura igitaramo muri aka karere mu rwego rwo gushimisha abafana no gusangira na bo Noheli.
Ku wa 25 Ukuboza uyu mwaka ni bwo TBB rigizwe na Mc Tino, Steve Bob, na Benja rizataramira mu Karere ka Karongi ubwo bazaba bifatanya n’abafana kwizihiza Noheli banitegura kwakira umwaka mushya mushya.
Aganira na IGIHE , Mc Tino yadutangarije ko bahisemo kujya gutaramira i Karongi kuko basanze bafiteyo abafana (...)

Nyuma yo gusanga bakunzwe cyane mu Karere ka Karongi, itsinda ry’abaririmbyi TBB riri gutegura igitaramo muri aka karere mu rwego rwo gushimisha abafana no gusangira na bo Noheli.

Ku wa 25 Ukuboza uyu mwaka ni bwo TBB rigizwe na Mc Tino, Steve Bob, na Benja rizataramira mu Karere ka Karongi ubwo bazaba bifatanya n’abafana kwizihiza Noheli banitegura kwakira umwaka mushya mushya.

Abasore bagize TBB

Aganira na IGIHE , Mc Tino yadutangarije ko bahisemo kujya gutaramira i Karongi kuko basanze bafiteyo abafana benshi. Ati “Ubundi twebwe dufite abafana benshi cyane kandi ahantu henshi hatandukanye ariko hariya twasanze dufiteyo abafana benshi cyane. Ni yo mpamvu twahisemo kujya kubataramira kuri Noheli”

Muri icyo gitaramo TBB izaterwa ingabo mu bitugu n’abandi bahanzi bo muri “Narrow road” nka Gabiro, Pacentho, Momo na Gisa.

Mc Tino yakomeje atubwira ko bazaririmbamo indirimbo zabo zose guhera kuri ‘Ndashaka umukunzi’ kugera ku ndirimbo yabo nshyashya yitwa ‘We are one’, kandi ko bizeye ko kizaba cyiza cyane kurusha ibindi byose bakoze.

TBB bifuriza abafana, abahanzi bagenzi babo n’Abanyarwanda kuzagira Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .