00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TBB n’ishuri rya St Philip TSS mu gitaramo cyo kwakira abanyeshuri bashya

Yanditswe na

Kate Katabarwa

Kuya 7 February 2014 saa 08:48
Yasuwe :

Itsinda rya TBB, ku bufatanye na Narrow Road Empire ndetse n’ishuri rya St Philip Technical Secondary School, bari gutegura igitaramo bise ‘ Welcome Party’ kizaba tariki 8 Gashyantare mu rwego rwo kwakira abanyeshuri bashya muri iryo shuri ndetse no gutaramira abanyarwanda cyane cyane abatuye i Gikondo.
Iki gitaramo kizabera kuri Saint Philip Technical Secondary School, ishuri ryahoze ryitwa ESSA Gikondo hakazaba hari abahanzi bose bakorera muri Norrow Road Empire aribo: TBB, Producer (...)

Itsinda rya TBB, ku bufatanye na Narrow Road Empire ndetse n’ishuri rya St Philip Technical Secondary School, bari gutegura igitaramo bise ‘ Welcome Party’ kizaba tariki 8 Gashyantare mu rwego rwo kwakira abanyeshuri bashya muri iryo shuri ndetse no gutaramira abanyarwanda cyane cyane abatuye i Gikondo.

Iki gitaramo kizabera kuri Saint Philip Technical Secondary School, ishuri ryahoze ryitwa ESSA Gikondo hakazaba hari abahanzi bose bakorera muri Norrow Road Empire aribo: TBB, Producer Pacentho wahoze yitwa ‘King Patience’, Gabiro, Narrow road Crew na The Momo.

Abahanzi bo muri Narrow Road Empire kandi bazaterwa ingabo mu bitugu na bagenzi babo nka Gisa, Moussa, Prise, Nadson, P.Fire, Mr Kagame ndetse St Philip Dance Crew.

Aganira na IGIHE, Steve Bob, umwe mu bagize itsinda rya TBB yavuze ko batumira abafana babo bose kuko bizabanezeza.

Yagize ati: “abafana ba TBB n’abahanzi bo muri Narrow Empire kabisa turabatumiye muzaze tubashimishe kuko ariko kazi kacu kunezeza abafana kandi twarabyiyemeje, natwe kandi bizadushimisha kubabona.”

Uyu muririmbyi yakomeje avuga ko kwinjira muri icyo ni ubuntu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .